Elayone Music igiye gukora igitaramo gikomeye yise ‘None Urabikoze’

Iyobokamana - 07/10/2026 4:43 PM
Share:
Elayone Music igiye gukora igitaramo gikomeye yise ‘None Urabikoze’

Itsinda ry’abaramyi rya Elayone Music ryateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana ryise “None Urabikoze Worship Concert”, kizaba ari igikorwa cyihariye cyo gushima Imana ku mirimo ikomeye yakoze.

Iki gitaramo cyiswe “None Urabikoze Worship Concert” cy'abaririmbyi b'abahanga bagize itsinda Elayone Music, kizaba ku wa 22 Ugushyingo 2026, kibere i Gikondo kuri Expo Ground. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.

Gishoye imizi muri Bibiliya mu gitabo cya Yesaya 43:19 havuga ngo: "Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa."

Mu kiganiro na InyaRwanda, Jules Innocent Kanamugire, ushinzwe itangazamakuru muri Elayone Music,  yavuze ko iki gitaramo “None Urabikoze” ari igitaramo cya mbere Elayone Music iteguriye abantu bose.

Yavuze kandi ari intambwe nshya mu rugendo rwabo rwo gukorera Imana. Ati: “Ni igitaramo cya mbere gifunguye ku bantu bose, n’igihe gishya kuri twe cyo kugendana n’Imana mu bundi buryo.”

Yavuze ko izina “None Urabikoze” ryahujwe n’indirimbo yabo yitiriwe iki gitaramo, ikubiyemo ubutumwa bujyanye n’ubuhamya bw’ibyo Imana ikorera abantu mu buzima bwabo. Ni indirimbo yakunzwe cyane, dore ko kuri Youtube imaze kurebwa inshuro miliyoni 5.5.

Ati: “Twakise None Urabikoze kubera impamvu ebyiri. Twagihuje n’indirimbo ‘None Urabikoze’, kuko ubutumwa buvugwamo ari na bwo buhamya bwacu tuzaba duhamya icyo gihe, dufatanyije n’abazaba bitabiriye igitaramo bafite ubuhamya bw’ibyo Imana yakoze mu buzima bwabo binyuze muri iyo ndirimbo.”

Yakomeje avugga ko iri zina kandi rishingiye ku ijambo Imana yabahaye ryo kugenderaho muri iki gikorwa, riboneka muri Yesaya 43:19, rivuga ku bintu bishya Imana igiye gukora.

Elayone Music isanzwe ikora igikorwa cyiswe “Ubuhamya Bushya”, aho abaririmbyi n’abandi bateranira hamwe bagashima Imana ku mirimo ikomeje gukora mu buzima bwabo. Muri ibi bikorwa, Elayone Music ikunda no gufatiramo amashusho y'indirimbo mu buryo bwa live.

Kanamugire yavuze ko n’iki gitaramo “None Urabikoze Worship Concert” kizaba ari igice gishya cya “Ubuhamya Bushya”, cyiswe “None Urabikoze Worship Concert”, aho bazibanda ku mirimo y’Imana bafiteho ubuhamya.

Kuki kwinjira ari ubuntu?

Elayone Music yahisemo ko abazitabira iki gitaramo batazishyura amafaranga yo kwinjira. Aba baririmbyi bavuze ko impamvu batazishyuza ari ukubera ko ari Imana yabibasabye. Bati: “Kwinjira twabigize ubuntu kuko ari byo Imana yadusabye gukora.”

Elayone Music ni itsinda rigizwe n’abaramyi baturuka mu matorero atandukanye ya Pantekote. Ririmo abantu b’ingeri zitandukanye, barimo abasore n'inkumi ndetse n’abagabo n’abagore, bafite imirimo ndetse n'abatayifite.

Kanamugire yavuze ko nta muntu bahagarika kubera imibereho ye, igihe cyose aba afite ubushake bwo gukorera Imana, akabigaragaza mu mibereho no mu bikorwa bye ndetse akemera kuyoborwa n’Ijambo ry’Imana.

Ati: “Turashima Imana ku byo Imana ikomeje gukora muri twe. Turi abantu barimo ingeri zitandukanye; abasore n’abakobwa, abagabo n’abagore, abafite imirimo n’abatayifite. Nta we tujya duheza igihe cyose umuntu aje yiyemeje gukorera Imana bihereye mu mibereho ye no mu bikorwa bye kandi akaba yemera kuyoborwa n’icyo Ijambo ry’Imana rivuga.”

Yavuze ko umwihariko wabo ari ukuri no gukoresha impano bafite mu gutangaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ariko bakabikora banaharanira kubaho ubuzima buyoborwa n’Imana.

Elayone Music imaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo “None Urabikoze”, “Ijoro Rimwe”, “Maa Urahambaye”, “Mu Gikorwa Kimwe”, “Narakubonye”, “Jambo”, “Arera” na “Araganje”. Izi ndirimbo ziboneka ku muyoboro wa YouTube wa Elayone Music.

Itsinda rikoresha umuziki wa live mu buryo bwihariye, aho abaramyi baririmba kandi bagacuranga umuziki w’umwimerere. Indirimbo zabo zikozwe mu buryo bwa Live Recording, bukomeje gukoreshwa cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Elayone Music ivuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana, ikabukorera mu nsengero, mu biriyo, mu biterane, mu bitaramo no mu bindi bikorwa bitandukanye. Bakora ibyo byose bayobowe n’Umwuka Wera.

Elayone Music yatangiriye muri Elayone Ministries

Elayone Music ibarizwa mu muryango mugari wa Elayone Ministries, watangijwe na Sangwa Serge. Uyu muryango watangiye mu 2007, ubwo urubyiruko rwishyiraga hamwe rugamije gukorera Imana no kuyimenyekanisha mu bandi batayizi.

Elayone Music ikomeje kwakira ubuhamya bw’abantu bavuga uburyo indirimbo zabo zabafashije cyangwa zabaye umusemburo w’impinduka mu buzima bwabo.

Bati: “Nyuma yo kugenda twakira ubuhamya buva mu bantu bw’uburyo Imana yagiye ihindura ubuzima bwabo binyuze muri izi ndirimbo, biduha umukoro wo kurushaho kwegera Imana kugira ngo dukomeze gutanga ibiva ku mutima wayo.”

Elayone Music igiye gukora igitaramo  “None Urabikoze Worship Concert”

Itsinda rikoresha umuziki wa live mu buryo bwihariye, aho abaramyi baririmba kandi bagacuranga umuziki w’umwimerere

Elayone Music y'abaririmbyi b'abahanga cyane igiye gukora igitaramo gikomeye yise ‘None Urabikoze’



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...