El Dushime yateguje igitabo ‘Impuruza Mpunzi’ kivuga ku buhunzi n’icyizere cy’ejo hazaza

Imyidagaduro - 30/03/2026 11:08 AM
Share:

Umwanditsi:

El Dushime yateguje igitabo ‘Impuruza Mpunzi’ kivuga ku buhunzi n’icyizere cy’ejo hazaza

Umwanditsi El Dushime Rubungira yatangaje ko agiye kumurika igitabo cye cya mbere yise “Impuruza Mpunzi”, igitabo cyitezweho gutanga ubutumwa bukomeye ku buzima bw’impunzi, by’umwihariko urubyiruko rukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Iki gitabo kizashyirwa ahagaragara ku wa 25 Mata 2026, kikaba ari umuzingo ugizwe n’ibisigo n’ibyivugo byubakiye ku nkuru z’ukuri zishingiye ku buhunzi, ubuzima bw’impunzi n’icyizere cyo kubaka ejo hazaza heza.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Rubungira yavuze ko iki gitabo gifite intego yo guhugura, gukebura no gukangurira urubyiruko rw’impunzi gutekereza ku bisubizo birambye by’ibibazo byabateye ubuhunzi, anabibutsa ko igihe kigeze cyo gushyira hamwe bagashakira umuti ibibazo bibugarije.

Yagize ati: “Ni igitabo cyibanda cyane ku rubyiruko rw’impunzi, kibereka ko nubwo banyuze mu bihe bikomeye, bagifite amahirwe yo kwiyubaka no gutanga umusanzu ku bihugu bakomokamo.”

Rubungira ubwe ni umwe mu bagizweho ingaruka n’ubuhunzi. Yavutse mu 1994 mu Burasirazuba bwa RDC, mu gihe mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma y’imyaka ibiri gusa, ubuzima bwe bwahindutse ubwo yatangiraga urugendo rw’ubuhunzi.

Mu 1996, yahungiye mu Rwanda, aho yabaye mu nkambi zitandukanye zirimo Mubano, Mudende na Gihembe. Ni naho yakuriye anahigira amashuri abanza n’ayisumbuye mbere yo kwimurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2018, aho akomeje ubuzima bwe ndetse n’amasomo.

Avuga ko nubwo atuye mu mahanga, atigeze yibagirwa igihugu akomokamo, ari na yo mpamvu yiyemeje gukoresha ubuhanzi nk’inzira yo gutanga umusanzu mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’ubuhunzi.

Igitabo “Impuruza Mpunzi” gifite impapuro 200, kikaba gitegerejweho gufasha urubyiruko kongera icyizere, kubaka imyumvire mishya no gushishikarira kwishakamo ibisubizo aho gutegereza ubufasha buhoraho.

Iki gitabo kizasohorwa binyuze mu muryango udaharanira inyungu washinzwe na Rubungira witwa Kivu Art Initiative, ugamije kuzamura no guteza imbere impano zituruka mu karere ka Kivu.

Uyu muryango ufite icyicaro muri Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukaba ugiye gutangira ibikorwa byawo ku mugaragaro unyuze kuri uyu mushinga w’iki gitabo.

Rubungira avuga ko afite intego yo kujya asohora nibura igitabo kimwe buri mwaka, mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka sosiyete isobanukiwe kandi ishoboye kwikemurira ibibazo.

Yasoje ashimangira ubutumwa bukubiye muri iki gitabo agira ati: “Urugamba turwana si urwa none cyangwa ejo, ahubwo ni urw’ibihe byose n’abazadukomokaho.”

Iyi mvugo, iri no mu butumwa bw’ingenzi bw’iki gitabo, igaragaza ko urugendo rwo gushaka ibisubizo ku buhunzi ari urusaba ubufatanye bw’igihe kirekire, by’umwihariko ku rubyiruko rugomba kuba ku isonga mu guhindura amateka.

Rubungira wakuriye mu nkambi zirimo Gihembe, agaruka ku rugendo rw’ubuhunzi mu gitabo cye cya mbere yise 'Impuruza Mpunzi'


Igitabo cya El Dushime gifite impapuro 200, kikaba kigamije kongerera urubyiruko rw’impunzi icyizere no kubaka imyumvire yo kwishakira ibisubizo

Igitabo ‘Impuruza Mpunzi’ kigiye gusohorwa binyuze muri Kivu Art Initiative, umuryango ugamije kuzamura impano za benshi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...