Guhera
uyu munsi tariki ya 26 Gicurasi 2022, abafatabuguzi ba Airtel Money na MoMo
Rwanda bashobora kohereza no kwakira amafaranga hagati y’imirongo yombi mu buryo
bwihuse. Ibi bikaba bigezweho nyuma y’ubufatanye bw’ibigo byombi mu guhuza
imirongo biciye muri RNDPS, hatiyongereyeho amafaranga y’ikiguzi ku asanzwe mu
koherezanya ku murongo umwe.
Iyi
ntambwe ni imwe mu bundi buryo butandukanye bwitezwe mu gushyira mu bikorwa
umushinga wi’hererekanya ry’ amafaranga mu izina rya Rwanda National Digital
Payment System (RNDPS). RNDPS ni umushinga ufasha ihererekanya ry’amafaranga
ryihuse hagati y’imirongo itandukanye ihuza ama Banki, Ibigo by’imari
biciriritse (Microfinances), SACCO ndetse na FinTechs. Ibi bijyanye
n’icyerekezo cya Guverinoma y’u Rwanda, kigamije kugera kuri gahunda y’ ubukungu
budashingiye ku mafaranga agendanwa (Cashless economy).
Abanyarwanda
bazungukira mu guhabwa serivisi zinonosoye kurushaho, ku kiguzi cyoroheye buri
wese ndetse n’ inyongeragaciro kuri serivisi z’ikoranabuhanga ziyongereyeho,
harimo guha ubushobozi abafatabuguzi b’ibigo by’imari mu guhererekanya amafaranga
mu buryo bworoshye aho baba bari hose igihe cyose.
Uko
bikorwa:
Kwemererwa
gukoresha iyi serivisi: Buri mufatabuguzi asarasabwa kwemeza amategeko
n’amabwiriza yashyizweho n’umuyoboro akoresha. Kanda *182*11# ukurikize
amabwiriza.
Kohereza
amafaranga ku wundi murongo: Kanda *182*1*2# ukurikize amabwiriza.
Ibi
bigo byombi bivuga ko bishimira byimazeyo Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Banki
Nkuru y’u Rwanda, RURA n’abandi bafatanyabikorwa kubufatanye bwiza babagaragarije
kugira ngo iyi ntamwe ishimishije igerweho.
Amara
impungenge abafatabuguzi b’imiyoboro yombi, umuyobozi wa Aitel Money Rwanda,
Jean Claude Gaga yavuze ko serivisi zitazigera zidindira kubera iyi serivisi batanga
ihujwe.
Yagize
ati "Nta mpungenge zikwiye kubaho kuko serivisi zizakomeza gutangwa neza, ahubwo
birushijeho kuko abafatabuguzi bacu boroherejwe kubona serivisi ku buryo
bworoshye ".
Kajeneri
Christian wari uhagarariye umuyobozi wa MoMo muri iki gikorwa, yavuze ko iyi
serivisi yizewe kandi inoze ndetse ko nta kiguzi cy’indenga kizishyuzwa
umufatabuguzi ugiye kohereza cyangwa kwakira amafaranga.
Yagize
ati "Iyi serivisi iranoze kandi irizewe, nta kiguzi kirenze icyari gisanzwe
kizishyuzwa umufatabuguzi, ibiciro ni ibisanzwe k’uwohereza n’uwakira
amafaranga, ni nk’ibisanzwe ahubwo icyakozwe ni uguhuriza imbaraga hamwe kugira
ngo duhe abanyarwanda serivisi nziza kandi inoze ".
Uyu muyobozi avuga ko guhuza serivisi hagati ya MoMo na Airtel Money bitagiye gutuma serivisi batanga ziba mbi cyangwa ngo zisinzire, ahubwo ari izindi mbaraga babonye kugira ngo bahaze ibyifuzo by’abafatabuguzi.

MTN Mobile Money na Airtel Money bahuje serivisi zo kwakira no kohererezanya amafaranga nta kiguzi

Esther Kunda umuyobozi muri MINICT
Jean Claude Gaga umuyobozi wa Airtel Money
Christian Kajeneri wari uhagarariye umuyobozi wa MTN Mobile Money
Mathieu Rwiyereka umuyobozi wa RSWITCH