eKash: MTN Mobile Money na Airtel Money batangije serivisi zo kwakira no kohererezanya amafaranga mu korohereza abafatabuguzi

Kwamamaza - 26/05/2022 2:56 PM
Share:

Umwanditsi:

eKash: MTN Mobile Money na Airtel Money batangije serivisi zo kwakira no kohererezanya amafaranga mu korohereza abafatabuguzi

RSwitch Ltd ifatanyije na Mobile Money Rwanda Ltd na Airtel Mobile Commerce Ltd, bishimiye gutangaza itangizwa rya eKash mu korohereza ihererekanya ry’ amafaranga hagati y’ibyo bigo byombi.

Guhera uyu munsi tariki ya 26 Gicurasi 2022, abafatabuguzi ba Airtel Money na MoMo Rwanda bashobora kohereza no kwakira amafaranga hagati y’imirongo yombi mu buryo bwihuse. Ibi bikaba bigezweho nyuma y’ubufatanye bw’ibigo byombi mu guhuza imirongo biciye muri RNDPS, hatiyongereyeho amafaranga y’ikiguzi ku asanzwe mu koherezanya ku murongo umwe.

Iyi ntambwe ni imwe mu bundi buryo butandukanye bwitezwe mu gushyira mu bikorwa umushinga wi’hererekanya ry’ amafaranga mu izina rya Rwanda National Digital Payment System (RNDPS). RNDPS ni umushinga ufasha ihererekanya ry’amafaranga ryihuse hagati y’imirongo itandukanye ihuza ama Banki, Ibigo by’imari biciriritse (Microfinances), SACCO ndetse na FinTechs. Ibi bijyanye n’icyerekezo cya Guverinoma y’u Rwanda, kigamije kugera kuri gahunda y’ ubukungu budashingiye ku mafaranga agendanwa (Cashless economy).

Abanyarwanda bazungukira mu guhabwa serivisi zinonosoye kurushaho, ku kiguzi cyoroheye buri wese ndetse n’ inyongeragaciro kuri serivisi z’ikoranabuhanga ziyongereyeho, harimo guha ubushobozi abafatabuguzi b’ibigo by’imari mu guhererekanya amafaranga mu buryo bworoshye aho baba bari hose igihe cyose.

Uko bikorwa:

Kwemererwa gukoresha iyi serivisi: Buri mufatabuguzi asarasabwa kwemeza amategeko n’amabwiriza yashyizweho n’umuyoboro akoresha. Kanda *182*11# ukurikize amabwiriza.  

Kohereza amafaranga ku wundi murongo: Kanda *182*1*2# ukurikize amabwiriza.

Ibi bigo byombi bivuga ko bishimira byimazeyo Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Banki Nkuru y’u Rwanda, RURA n’abandi bafatanyabikorwa kubufatanye bwiza babagaragarije kugira ngo iyi ntamwe ishimishije igerweho.

Amara impungenge abafatabuguzi b’imiyoboro yombi, umuyobozi wa Aitel Money Rwanda, Jean Claude Gaga yavuze ko serivisi zitazigera zidindira kubera iyi serivisi batanga ihujwe.

Yagize ati "Nta mpungenge zikwiye kubaho kuko serivisi zizakomeza gutangwa neza, ahubwo birushijeho kuko abafatabuguzi bacu boroherejwe kubona serivisi ku buryo bworoshye ".

Kajeneri Christian wari uhagarariye umuyobozi wa MoMo muri iki gikorwa, yavuze ko iyi serivisi yizewe kandi inoze ndetse ko nta kiguzi cy’indenga kizishyuzwa umufatabuguzi ugiye kohereza cyangwa kwakira amafaranga.

Yagize ati "Iyi serivisi iranoze kandi irizewe, nta kiguzi kirenze icyari gisanzwe kizishyuzwa umufatabuguzi, ibiciro ni ibisanzwe k’uwohereza n’uwakira amafaranga, ni nk’ibisanzwe ahubwo icyakozwe ni uguhuriza imbaraga hamwe kugira ngo duhe abanyarwanda serivisi nziza kandi inoze ".

Uyu muyobozi avuga ko guhuza serivisi hagati ya MoMo na Airtel Money bitagiye gutuma serivisi batanga ziba mbi cyangwa ngo zisinzire, ahubwo ari izindi mbaraga babonye kugira ngo bahaze ibyifuzo by’abafatabuguzi. 

MTN Mobile Money na Airtel Money bahuje serivisi zo kwakira no kohererezanya amafaranga nta kiguzi

Esther Kunda umuyobozi muri MINICT

Jean Claude Gaga umuyobozi wa Airtel Money

Christian Kajeneri wari uhagarariye umuyobozi wa MTN Mobile Money

Mathieu Rwiyereka umuyobozi wa RSWITCH



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...