Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, ku wa Gatanu yasetse amagambo ya Trump wavuze ko yifuza kugira ijambo mu guhitamo uzasimbura Ali Khamenei, wari umuyobozi w’ikirenga wa Iran wishwe.
Ghalibaf yanditse ku rubuga X ati: “Ejo hazaza ha Iran dukunda kandi ifite agaciro kurusha ubuzima hazagenwa n’abaturage bayo b’abanyabigwi, ntabwo ari agatsiko ka Jeffrey Epstein.”
Jeffrey Epstein, yavuze muri ubu butumwa bwe ni umuntu wamamaye muri Amerika kubera ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’imikoranire n’abakomeye.
Ku ruhande rwe, Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Saeed Khatibzadeh, yavuze ko mu buryo bwa politiki bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Trump atanafite ijambo mu matora ya Meya w’umujyi wa New York.
Yagize ati: “Ese mwatekereza ubu buryo bwa gikoloni – aho ashaka demokarasi mu gihugu cye, ariko akifuza gukuraho perezida watowe n’abaturage muri Iran?”
Ibi yabivugiye mu nama mpuzamahanga ya Raisina Dialogue yabereye i New Delhi mu Buhinde.
Mu minsi ishize, Trump yakomeje kuvuga ko yifuza ko muri Iran habaho ikimeze nk’ibyabaye muri Venezuela: kugumana inzego z’ubutegetsi zisanzwe ariko hagasimbuzwa abayobozi hakajyamo abemera gukorana na Washington.
Mu kiganiro yagiranye na CNN ku wa Kane, Trump yagize ati: “Hagomba kubaho umuyobozi uzaba inyangamugayo kandi ukora neza, akubaha Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, ndetse akanubaha ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.”
Ku wa Kane mbere yaho, Trump yabwiye Axios ko agomba kugira uruhare mu guhitamo umuyobozi mushya wa Iran, nk’uko avuga ko yabigenje muri Venezuela, aho Delcy Rodriguez yabaye perezida nyuma y’uko Nicolas Maduro afashwe n’ingabo za Amerika muri Mutarama.
Rodriguez yari yarabaye visi-perezida wa Maduro. Ariko nyuma yo kujya ku butegetsi, yashimiwe na Trump nyuma yo kwemera ko Amerika icuruza peteroli ya Venezuela no guhagarika kohereza lisansi muri Cuba.
Ariko abasesenguzi ba politiki bashidikanya ko Trump ashobora kubona umuntu umeze nka Rodriguez muri Iran, kuko ubutegetsi bwa Iran bukomeje guhagarara nubwo hari ibitero bikomeye bya gisirikare by’Amerika na Israel.
Sina Azodi, umwarimu wigisha politiki y’Uburasirazuba bwo Hagati muri Kaminuza ya George Washington, yavuze ko ibyo Trump atekereza ari ibitekerezo gusa bidafite ishingiro.
Yabwiye Al Jazeera ko nubwo abashobora gusimbura Khamenei bashobora kugira ibitekerezo bitandukanye ku mubano na Amerika, bose bakomeza kuba indahemuka kuri Repubulika ya Kisilamu ya Iran.
Azodi yavuze kandi ko umuyobozi mushya ashobora kuzaba ari umwe mu bakomoka ku gisekuru cya kabiri cy’abagize impinduramatwara ya Kisilamu yo mu 1979, kuko Khamenei yari mu gisekuru cya mbere cy’abayikoze.
Yagize ati: “Ariko umuntu umeze nka Delcy Rodriguez ntiyabaho muri Iran.”
Umuyobozi mushya w’ikirenga wa Iran azatoranywa n’akanama k’abantu 88 batowe, kazwi nk'Inteko y’Impuguke (Assembly of Experts).
Trump yamaze kuvuga ko atemera ko Mojtaba Khamenei, umuhungu wa Ali Khamenei, ashobora kuba umuyobozi mushya, amwita umuntu udakomeye mu bya politiki.
Ku wa Gatanu, Trump yongeye kuvuga ko amasezerano yose Iran yagirana n’Amerika agomba kugera ku “kwiyegurira nta yandi mananiza”.
Abayobozi ba Amerika na Israel bavuga ko Iran iri guhura n’ingaruka zikomeye z’ibitero bya gisirikare. Umunyamabanga w’ingabo za Amerika, Pete Hegseth, yavuze ko abayobozi ba Iran nta cyo bashobora gukora ku “rupfu n’isenyuka” Amerika iri guteza mu gihugu cyabo.
Ariko abayobozi ba Tehran bo bagaragaza kwihagararaho n’icyizere, bavuga ko ibitero Iran iri kugaba kuri Israel mu karere ka Gulf bizatuma Amerika yicuza gutangiza iyi ntambara.
Ghalibaf yavuze ati: “Trump ntarasobanukirwa ibibazo bikomeye yiteje we n’abasirikare ba Amerika nyuma yo kwica umuyobozi wacu Khamenei, none arashaka gutegeka igihugu cyacu.”
Azodi yavuze ko impande zombi zikoresha propagande y’intambara. Yavuze ko nubwo Amerika na Israel bafite imbaraga zikomeye za gisirikare, Iran ishobora kwihanganira ibitero kubera ubunini bwayo n’ubumwe bw’abaturage bayo.
Yongeyeho ati: “Trump ashobora kuvuga byinshi, ariko tugomba kuzirikana imbaraga zo gukunda igihugu (nationalism). Nta gihugu na kimwe ku isi cyifuza ko umunyamahanga agena ejo hazaza hacyo.”
