Igice cya mbere (Episode 1) cy’iyi
filime cyagiye hanze ku wa Mbere, tariki 6 Gicurasi 2025, kikazajya gitambuka
ku muyoboro wa YouTube witwa LWIKO MEDIA. Izajya isohoka inshuro eshatu mu
cyumweru: ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu saa munani z’amanywa
(8:00AM).
Filime Amahitamo irimo ibyamamare
muri sinema y’u Rwanda barimo: Egide Nibigira, JMV Hategekimana uzwi nka
Shareef cyangwa Papa Killaman, Byishimo Emelyne uzwi nka Milly, Isimbi Sabrine
uzwi nka Isimbi, Iribagiza Vanessa uzwi nka Baby Nessa, Scott Emile n’abandi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Egide
yasobanuye ko filime ye ‘Amahitamo’ ishingiye ku musore wo mu muryango ukize,
utarahiriwe n’urukundo ariko bikamujyana ku ndaya, mu gihe abandi bakobwa bamurwanira.
Egide avuga ko igitekerezo cyo
kwandika iyi filime cyaturutse mu biganiro mpaka yagiranye na bagenzi be mu
2018, ubwo bigaga, aho bamwe bavugaga ko urukundo rutagihari, ahubwo rwabaye
inyungu gusa.
“Kwikorera biraryoshye kurusha gukinira abandi”
Egide avuga ko yahisemo kwikorera
nyuma yo kubona ko gukina gusa bidatanga amafaranga ahagije. Avuga ati: “Iyo
wikorera ubona agatubutse. Nubwo nabanje kwinjira muri sinema nyine
nk’umukinyi, ubu nahisemo gutangira kubyikorera kugira ngo niteze imbere neza.”
Uyu musore yinjiye muri sinema mu
2023 abifashijwemo na Miss Nyambo, bamenyaniye kuri Instagram. Aho kuva ubwo,
amaze gukina muri filime zitandukanye zirimo: Ibanga Series, The Message,
Houseboy, La vie ya Jojo, Besto, Amarira y’Umusirikare, My Neighbor, Kwa
Bijyiyobijya n’izindi.
Avuga ko sinema yamuhaye izina
rimufasha no hanze y’akazi. Ati “Hari aho kujya gusaba serivisi bikoroha kuko
abantu bamenya ko uri wa muntu wo muri filime. Ubu ni bwo buzima mbayemo, kandi
sinabona undi mwuga unshimisha kurusha sinema.”
Ibi bikorwa bya Egide bije mu gihe
sinema nyarwanda iri kugenda ihindura isura. Abakinnyi n’abatunganya filime
barimo kwiyongera, ikoranabuhanga ryafunguye amarembo ku rubyiruko rwifashisha
imbuga nkoranyambaga nka YouTube na TikTok mu gukwirakwiza ibikorwa.
Nubwo hakiri imbogamizi zifitanye
isano n’amikoro make n’ibikoresho bigezweho, sinema nyarwanda iragenda
isagamba. Filime ziri kujya zigaruka ku nkuru z’ubuzima bwa buri munsi,
bikongera isano n’abaturage b’imbere mu gihugu n’ababa hanze.
Egide agira ati: “Nta bushobozi
bwinshi mfite, ariko urukundo mfitiye sinema rurarenze. N’iyo bitari kuba akazi
nayikora. Umukinnyi wa filime Jackie Chan yari isi yanjye nkiri muto, none
nange ndi kuyikoramo ibyanjye.”
Uyu musore ni umwe mu bafite icyerekezo gifatika, gishingiye ku kwigira no gukoresha amahirwe mashya atangwa n’ikoranabuhanga. Ibi bigaragaza ko ejo hazaza ha Cinema nyarwanda hashobora kuba heza, niba impano nk’izi zifashijwe, zikagirwa icyitegererezo ku bandi.
Nibigira Egide Gerradson uzwi nka Mike, ari nawe muyobozi w’iyi filime y'uruhererekane yise ‘Amahitamo’
Isimbi Sabrine ukina yitwa ‘Maya’
muri filime ‘Amahitamo’
Hategekimana Jean Marie Vianney
[Ngoga]
Byishimo Emelyne ukina yitwa Milly
Ntirenganya Emile [Scott]
Filime ‘Amahitamo’ yatangiye
gutegurwa kuva mu 2018, aho ishingiye ku kuntu urubyiruko rufata urukundo muri
iki gihe
Nyiransengimana Joseline ukina ari
Mama Mike muri iyi filime ‘Amahitamo’
Iribagiza Vanessa uzwi nka Nessa
muri filime ‘Amahitamo’
Egide yatangaje ko yinjiye muri
Cinema abifashijwemo na Nyambo nyuma y’uko amwandikiye binyuze ku rubuga rwa
Instagram
KANDA HANO UBASHE KUREBA IGICE CYA MBERE CYA FILIME ‘AMAHITAMO’ YA EGIDE