Umuhanzi Edrisah Kenzo Musuuza uzwi ku mazina ya Edy Kenzo akomeje kuryoherwa n'umwaka wa 2023 nyuma y'uko ashyizwe ku rutonde rw'abahanzi bazagaragaza imico y'Africa mu mahanga.
Edy Kenzo watumiwe muri iki gitaramo , intego ari ukugaragza imico yo muri Afurika ndetse n'imibereho y'abanyafurika.
Muri iki gitaramo, umuhanzi Edy Kenzo azahurira ku rubyiniro na Uuju Ssyma Nnann ukomoka mu gihugu mu Buyapani , Bishop XL ukomoka mu gihugu cya Nigeria ndetse na Zion TMZ n'abndi benshi.
Iki gitaramo cya African Food and Music kizaba kuva tariki 28 kugeza ku ya 30 Nyakanga 2023.
Muri iki gitaramo, ikiba kigamijwe ni ukugaragaza umuco wa Afurika harimo imitekere ndetse no gusangira hakazamo kandi no gushishikariza abanyamahanga gusura no gushora imari muri Afurika.
Uyu mwaka wabereye mwiza Edy Kenzo nyuma yo kujya mu bahataniro ibihembo bya Grammy Awards, yaje no gutorerwa kuyobora ihuriro ry'abahanzi mu gihugu cya Uganda.