Eddy Kenzo yishimiye kuba Ronadinho Gaucho yagaragaje ko akunda indirimbo ye

Imyidagaduro - 21/04/2015 1:06 PM
Share:

Umwanditsi:

Eddy Kenzo yishimiye kuba Ronadinho Gaucho yagaragaje ko akunda indirimbo ye

Umukinnyi Ronaldo de Assis Moreira, uzwi nka Ronaldinho Gaúcho, akaba yaranabaye umukinnyi witwaye neza ku isi( FIFA World Player ) muri 2004 na 2005 yagaragaje ko akunda indirimbo ‘Jambole’ ya Eddy Kenzo ibyinwa n’abana ndetse anayisangiza inshuti ze kuri page ye bwite ibintu byashimishije umuhanzi Kenzo.

Ku munsi w’ejo  tariki 20 Mata 2015 nibwo uyu mukinnyi wamenyekanye cyane kubera ubuhanga bwe mu mupira w’amaguru,cyane cyane mu macenga, yashimishijwe n’indirimbo’Jambole y’umuhanzi Eddy Kenzo wo mu gihugu cya Uganda , bituma anayishyira kuri page ye ya Facebook(Official page)yitwa Ronaldinho Gaúcho  ikurikirwa na miliyoni zirenga 30 anayishyira ku kinyamakuru cye bwite  gikorere ku murongo wa internet(Blog), aho yagaragazaga ko yishimiye imibyinire y’abana bagaragara mu mashusho yayo.

 

Ronaldinho yabaye umukinnyi mwiza ku isi muri 2004 na 2005 ahabwa Ballon d'or izi nshuro 2 zikurikiranya

Abana baba babyina indirimbo 'Jambole'ya Eddy Kenzo

Eddy Kenzo akaba yishimiye kuba Ronaldinho yishimira indirimbo y’umunyafurika. Mu magambo yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,Eddy Kenzo yagize ati” Glory be to God Ronaldinho Gaucho shared African music on his Web site” , tugenekereje mu Kinyarwanda yagiraga ati”Imana ishimwe kubona Ronaldinho Gaucho abasha kwishimira indirimbo y’umunyafurika akanayishyira ku rubuga rwe.”

Umuhanzi Eddy Kenzo ukomeje gukora indirimbo zikishimirwa n'ibyamamare ku isi, harimo na Akon wishimiye indirimbo Sitya Loss


Mu ikipe ya Barcelona niho yagiriye ibihe bye byiza mu mupira w'amaguru

Ronaldinho ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil akaba yaramenyekanye cyane ubwo yakiniraga  amakipe akomeye nka Paris Saint Germain yo mu Bufaransa kuva muri 2001 kugeza muri 2003 ndetse n'ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne kuva muri 2003 kugeza muri 2008 . Nyuma yaho akaba yarakiniye Milan Ac yo mu Butaliyani, Flamengo yo muri Brazil . Muri 2014 akaba yarasinye imyaka 2 yo gukinira ikipe ya Querétaro .Ubuhanga bwe kandi akaba yarakunze kubugaragaza ubwo yakiniraga ikipe yey’igihugu ya Brazil.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Jambole'yishimiwe na Ronaldinho

Renzaho Christophe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...