Kenzo ntiyitabiriye ikiganiro
n’itangazamakuru cyabereye i Ntungamo mbere y’igitaramo ku wa Gatandatu tariki
24 Gicurasi 2025, aho cyitabiriwe na Bebe Cool, The Ben, Truth256 ndetse na
Diamond Platnumz. Nyuma yacyo, Kenzo yagaragaje akababaro atewe n’uburyo
abahanzi b’imbere mu gihugu bafashwe n’abateguye iki gitaramo.
Yagize ati: “Ntushobora kumbwira ko
mwakodesheje indege yihariye (jet) ndetse na kajugugu (helicopter) ku muhanzi
watumiwe (Diamond na The Ben) hanyuma abandi tukagerekwa. Natwe turi abantu, ntabwo twarebera gusa
abandi bahabwa ibyo byubahiro byose, cyane cyane mu gihugu cyacu, ngo
twicecekere.”
Bivugwa ko Diamond Platnumz yageze
muri Uganda mu ndege yihariye, nyuma akajyanwa mu kiganiro n’itangazamakuru i
Ntungamo akoresheje kajugugu, ubwo yari kumwe na The Ben- Bombi bari bahuriye
kuri Kampala Serena Hotel, babanza no kugirana ibiganiro.
Kenzo yavuze ko ibi byari ukwiyemera
gukabije ndetse no gusuzugura abahanzi bo muri Uganda, kandi nabo ari ingenzi
mu bitaramo nk’ibi.
Mu kiganiro na Big Eye yongeyeho
ati: “Simvuze ibi kubera ishyari. Ariko natwe tugomba guhabwa agaciro mu
bitaramo nk’ibi, kuko niba nta gaciro mfite, sinari gutumirwa ngo nzaririmbe.”
Aya magambo ya Kenzo yakwirakwiye ku
mbuga nkoranyambaga, atangiza impaka zikomeye hagati y’abafana n’abandi bahanzi
ku bijyanye n’uburyo abahanzi bo mu gihugu bafatwa iyo habaye ibitaramo
mpuzamahanga ku butaka bwabo.
Bamwe bemeje ko Kenzo afite ukuri,
ko abahanzi b’imbere mu gihugu bagomba guhabwa agaciro gakwiye, mu gihe abandi
bavuze ko abahanzi mpuzamahanga bakenera uburyo budasanzwe mu bijyanye no
gutembera no kurindwa, cyane cyane kubera izina ryabo n’ubwamamare bafite.
Nubwo ibyo Diamond na The Ben bahawe byatangaje benshi, Kenzo yagaragaje ko icy’ingenzi ari uko “abahanzi bose bahabwa agaciro kimwe, cyane cyane iyo bari mu gihugu cyabo.”
The Ben na Diamond bahawe indege yihariye ya Kajugujugu yabagejeje mu gace ka Ntungamo aho bakoreye ikiganiro n’itangazamakuru
Diamond ubwo yari ageze i Ntungamo
yaramukanyije n’umunyarwenya Alex Muhangi wagize uruhare mu itegurwa ry’iki
gitaramo
The Ben aramukanya na Alex Muhangi
wagiye amutumira mu bihe bitandukanye muri Uganda
Eddy Kenzo yatangaje ko atishimiye
uburyo abahanzi b’imbere mu gihugu muri Uganda bafashwe mu gitaramo cya ‘Coffee
Marathon’
The Ben yongeye gutaramira muri
Uganda, nyuma y’igitaramo yari yahakoreye tariki 17 Gicurasi 2025
Diamond yashimye uko yakiriwe muri iki gitaramo, anatangaza ko yiteguye gukorana indirimbo Jose Chameleone uri mu bahanzi bakomeye muri Uganda