Mu biganiro bikunze gukorwa ku bahanzi bakomeye muri Uganda, Bobi Wine akunze kuvugwa mu bahanzi bafite ubuhanga budasanzwe mu kubaka inkuru mu ndirimbo ze.
Eddy Kenzo na we yagaragaje ko ashimira Bobi Wine ubwo yaganiraga na Shalom Kaweesi na Frank Ntambi, avuga ko akiri umuhanzi uri kuzamuka yakundaga kumva indirimbo za Bobi Wine, cyane cyane kubera uburyo yazishyiragamo inkuru.
Yagize ati: “Nahoraga nishimira Bobi Wine. Mu gihe nakoraga karaoke, nakundaga kuririmba indirimbo ye ‘Wendi’. Nakundaga uburyo Bobi Wine yandikaga indirmbo ze.”
Yakomeje agira ati: “Ni umwanditsi mwiza w’indirimbo, kandi iyo wumvise inkuru yanditse mu ndirimbo, igusigira ikintu gitangaje. Azi no kugeza inkuru ku bantu binyuze mu muziki mu buryo bwihariye kandi bugezweho.”
Eddy Kenzo kandi yavuze ko Bebe Cool na we ari umuhanzi mwiza kandi w’umuhanga mu muziki, ariko avuga ko mu gihe yakuraga mu gace k’abaturage bafite amikoro make, umuziki wa Bebe Cool utahageraga cyane muri ako gace.
Yagize ati: “Bebe Cool yamye ari umuhanzi mwiza, ariko nakuriye muri ghetto, kandi umuziki we ntiwahageraga cyane. Yaranzwe cyane n’umuziki wiganjemo uwo mu mijyi, ku buryo twe twakuriraga muri ghetto tutamwakiraga cyane.”
Aya magambo ya Eddy Kenzo agaragaza uko yakundaga umuziki wa Bobi Wine kuva akiri muto, cyane cyane ubuhanga bwe mu kubaka inkuru no kuyishyira mu ndirimbo mu buryo bwihariye.

Eddy Kenzo yavuze ko Bobi Wine ari umuhanga mu kwandika indirimbo zisigira abantu ubutumwa
