Kenzo,
wakuriye mu mihanda ya Kampala, yemeje ko ibihe by’ubwana bwe bitamuhaye
amahirwe yo kubona uburezi buhamye. Yavuze ko yagiye anyura mu mashuri
atarangije amasomo amwe n’amwe cyangwa atabona impamyabumenyi zimwe na zimwe,
ibintu ubu abona mu buryo butandukanye kuko amaze gukura.
Ku
birebana n’amakuru y’aho bamwe bavugaga ko kwiga kwe bifitanye isano na
politiki, Kenzo yabihakanye rwose, atangaza ko “Siniteguye gukora politiki na
gato,”
Akomeza
agira ati “Abantu ntibagomba kubyitega kuri jye. Nasubiye ku ishuri, nanditse
binyuze mu buryo bwo kwinjira ku bantu bakuru, natsinze, ubu ndi muri
kaminuza.”
Uyu
muhanzi w’indirimbo nka “Sitya Loss” yavuze ko icyatumye asubira ku ishuri ari
inshingano ze nk’umubyeyi n’umushoramari.
Ashaka
ko abana be bamenya agaciro k'uburezi kandi abyumva ko ari uburyo bwo kwitegura
neza ubuzima nyuma y’ibihe by’ubwamamare.
Kenzo
yongeyeho ko nubwo umuziki ukiri urukundo rwe rukomeye, asobanukiwe ko gukora
ibitaramo bitazahoraho iteka ryose.
Uburezi,
avuga, ni kimwe mu bimufasha kwinjira mu kindi cyiciro cy’ubuzima, yibanda ku
buyobozi, guha abandi inama, no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi.
Abajijwe
ku bijyanye n’amasomo yiga, Kenzo yahisemo kugira ayo makuru ibanga,
ashimangira ko icy’ingenzi ari urugendo rwo gusubira ku ishuri.
Si
Eddy Kenzo wenyine wagaragaje ko gusubira ku ishuri bishobora kugirira umumaro
abahanzi bamaze kumenyekana. Isi yuzuyemo abahanzi n’abandi bazwi ku rwego
mpuzamahanga bahisemo kongera ubumenyi no kurangiza amashuri yabo nyuma yo
gutangira kumenyekana.
Urugero,
DJ Cuppy, umukobwa w’umushoramari w’umuhanga mu muziki, yarangije Master’s mu
bijyanye n’Ubushakashatsi kuri Afurika (African Studies) muri Oxford
University, nyuma yo kuba yararangije indi Master’s muri muzika muri New York
University.
Davido,
umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, yize Business Administration muri Oakwood
University mbere yo kumenyekana, ariko yasubiye ku mashuri maze arangiza
amasomo ye muri muzika muri Babcock University.
Megan
Thee Stallion, umuraperi w’icyamamare muri Amerika, yasoje amasomo ye ya kaminuza
mu Health Administration muri Texas Southern University mu 2021, nubwo yari
amaze kumenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga.
N’abakinnyi
ba filime nka Natalie Portman na America Ferrera nabo basubiye mu mashuri nyuma
yo kumenyekana, barangiza kaminuza zabo mu masomo atandukanye arimo Psychology
na International Relations.
Ibi
byose bigaragaza ko uburezi bugifite agaciro gakomeye, kandi ko gusubira ku
ishuri ari intambwe y’ingenzi mu gutegura ubuzima burambye, kwagura ubumenyi no
gucengera imitekerereze y’isi, nubwo uba uri mu mwuga w’icyamamare.
Nyuma
yo kumenyekana, Eddy Kenzo yahisemo gusubira ku ntebe y’ishuri, yiga kugira ngo
ategure neza ubuzima we n’ahazaza h’abana be
