Aya
mafoto yatangiye gucicikana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12
Gicurasi 2026, agaragaza Kenzo asa n’uhagurutswa n’abashinzwe umutekano cyangwa
‘protocole’, mu gihe umugore we agaragara nk’ugerageza kubabuza kumujyana.
Kwamamara
kw’aya mafoto byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga no mu
bitangazamakuru byo muri Uganda, bamwe bibaza niba koko uyu muhanzi yaba
yarakuwe mu mwanya yari yicayemo muri uwo muhango ukomeye wa Leta.
Gusa,
Eddy Kenzo yahise anyomoza ayo makuru, avuga ko amafoto yasakaye yakozwe
hifashishijwe ubwenge buhangano (AI), kandi ko nta na rimwe yahagurukijwe
cyangwa ngo agirirwe ikibazo muri uwo muhango.
Mu
butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko we n’umugore we bicaye neza
bakurikira umuhango wose nta kibazo na kimwe bahuye na cyo.
Yagize
ati: “Mwibagirwe amafoto yakozwe na AI ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga!
Twicaye neza dukurikije amabwiriza ya protocole ishinzwe abanyamahanga kandi
twakurikiranye neza uwo muhango w’amateka. Twifurije ishya n’ihirwe Mzee wa
Kazi, Yoweri Kaguta Museveni.”
Uyu
muhango wari uwo kurahira kwa Perezida Yoweri Museveni nyuma yo kongera
gutorerwa kuyobora Uganda muri manda ya karindwi, ibintu bikomeje kuvugisha
benshi bitewe n’igihe kinini amaze ku butegetsi.
Mu
ijambo rye, Museveni yagarutse ku rugendo rw’ishyaka rye rya NRM mu myaka 40
rimaze ku butegetsi, agaragaza ibikorwa bitandukanye igihugu cye cyagezeho
birimo iterambere ry’ibikorwaremezo, ubukungu ndetse n’umutekano.
Yavuze
kandi ko kimwe mu bibazo bikomeye Uganda igifite ari ruswa, aburira abayobozi
bayishoramo ko agiye kubafatira ingamba zikomeye.
Perezida
Museveni w’imyaka 81 yanavuze ko igihugu cye gikomeje gushyira imbaraga mu kubaka
inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku mutungo kamere birimo zahabu, ikawa
na peteroli, aho yavuze ko Uganda igomba guhagarika kohereza ibintu
bidatunganyije mu mahanga
Yatanze
urugero rwa zahabu ati “Ikilo kimwe cya zahabu idatunganyije baduha ibihumbi 60
by’amadolari, ariko ikilo kimwe cya zahabu yatunganyijwe kigura ibihumbi 168
by’amadolari ku isoko mpuzamahanga. Nimwumve itandukaniro rihari.”

Eddy
Kenzo yahakanye amakuru yavugaga ko yahagurukijwe mu irahira rya Yoweri
Museveni, avuga ko amafoto yasakaye yakozwe na AI
Eddy
Kenzo yavuze ko yicaye neza ari kumwe n’umugore we Phiona Nyamutoro mu muhango
w’irahira rya Yoweri Museveni
