Eddy Kenzo yamaganye urugomo rukomeje kugaragara mu bahanzi bo muri Uganda

Imyidagaduro - 29/05/2026 11:30 AM
Share:

Umwanditsi:

Eddy Kenzo yamaganye urugomo rukomeje kugaragara mu bahanzi bo muri Uganda

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abahanzi b’Umuziki ku rwego rw’igihugu, Eddy Kenzo, yamaganye ibikorwa by’urugomo bikomeje kugaragara hagati y’abahanzi, nyuma y’amakimbirane aherutse kuba hagati ya King Saha na Pallaso.

Ibi yabitangaje nyuma y’imirwano ikomeye yahuje itsinda rya King Saha n’irya Pallaso, yasize bamwe bakomeretse. Vuba aha, uruganda rw’umuziki muri Uganda rwakangutse rwumva inkuru y’imirwano ikomeye yahuje itsinda rya King Saha n’irya Pallaso.

Icyatangiye nk’amakimbirane n’amagambo hagati y’impande zombi mu kabari, cyaje gukomera gihinduka igitero gikomeye cyifashishijwemo intwaro zirimo imipanga, kigabwa kuri King Saha n’abo bari kumwe. Bamwe muri bo bakomeretse bikomeye, bajyanwa mu bitaro kugira ngo bitabweho.

Agaruka kuri iki kibazo, Eddy Kenzo yavuze ko bimwe muri ibi bibazo bishobora kuba bishingiye ku burere n’aho abantu bakuriye, ashimangira ko imyitwarire y’umuntu akenshi igaragaza inkomoko n’uburyo yarezwe.

Yavuze ko imyitwarire ya King Saha na Pallaso ishobora kuba ifitanye isano n’imico yabo bwite, anasobanura ko nta burenganzira afite bwo kubacira urubanza kuko ari abantu bakuru bifatira imyanzuro yabo.

Nk’abandi bahanzi benshi, Kenzo yahisemo kudakomeza kugira byinshi atangaza kuri iki kibazo, agaragaza ko agiye guha inzego z’umutekano umwanya wo kugikurikirana no kugikemura.

Yagize ati: “Si abahanzi gusa, ni abantu kandi barezwe mu buryo butandukanye. Kenshi usanga ari ikibazo cy’imyitwarire, kandi ushobora kumenya uburere umuntu yahawe ukurikije uburyo akemura ibibazo.”

Yakomeje agira ati: “Biragoye cyane gutuma abantu bakuru bitwara uko ushaka, kuko na we ushobora kurangira mushwanye.”

Nubwo yavuze ibi, Eddy Kenzo yamaganye yivuye inyuma urugomo hagati y’abahanzi, abibutsa ko bafite uruhare rukomeye mu muryango nyarwanda no ku rubyiruko rubareberaho. Yabasabye kwitwara neza no gutanga urugero rwiza, kuko ibikorwa byabo bigira ingaruka ku bantu benshi babakurikirana.

Yagize ati: “Iki ni ikibazo cy’imyitwarire, ariko kwangirizanya no gusenyana hagati yanyu nta cyo bifasha. Mu byo mukora byose muri iki gihe, mugira urubyiruko rwinshi rubareberaho, bityo mugomba kwitwara neza kuko mufite isura runaka mwereka ababareba.”

Eddy Kenzo yanagaragaje impungenge afite ku cyerekezo cy’uruganda rw’umuziki muri Uganda, ashimangira ko amahoro, ubwubahane n’ubufatanye ari byo bikwiye kuranga abahanzi kugira ngo bakomeze guteza imbere umuziki wabo no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga mu buryo burambye.

Eddy Kenzo yamaganye urugomo rukomeje kugaragara mu bahanzi bo muri Uganda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...