Kenzo
yari ahatanye mu cyiciro cya Best African Music Performance ku ndirimbo ye
“Hope & Love,” yakozwe ari kumwe n’umuhanzi wo mu Buhinde, Mehran Matin.
Ariko igihembo cyegukanywe n’umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo, Tyla, ku
ndirimbo ye “Push 2 Start.”
Mu
cyiciro cyari gikomeye, Eddy Kenzo yahanganye n’abahanzi bakomeye bo muri
Afurika barimo Davido, Omah Lay, Burna Boy, Wizkid, na Ayra Starr, bigaragaza
ko amarushanwa yari ateye imbere cyane kuri iyi nshuro.
Ni
ku nshuro ya kabiri, Eddy Kenzo yari ahatanye muri Grammy, nyuma yo kuba
yarabaye umwe mu bahatanye mu 2022 mu cyiciro cya Best Global Music Performance
ku ndirimbo “Gimme Love” yakoranye na Matt B, ariko ntiyabona igihembo.
N’ubwo
atabonye Grammy, Kenzo aracyari umwe mu bahanzi bazwi cyane muri Uganda ku
rwego mpuzamahanga, kandi izina rye ryo ku rwego rwa Grammy rikomeza kwerekana
ko umuziki we ufite agaciro n’ubudasa.
Mu
gusubiza abavuga ko atari akwiye kuba mu bahatanye, Kenzo yavuze ko ibyo yagezeho
biterwa no gukora umuziki w’umwimerere, uharanira ubutumwa n’agaciro kurusha
gushaka kwamamazwa gusa.
Yavuze
ibi nyuma y’uko hari bamwe mu banya-Uganda bagaragaje ko batiyumvisha uburyo
yabashije kuboneka ku rutonde rw’abahataniye Grammy Awards.
Yavuze ati: “Itandukaniro riri hagati yanjye n’abandi bahanzi b’Abanya-Uganda ni uko ndi umwimerere. Ntabwo nigeze njya kure mu mashuri ngo mbe umunyabwenge wibwira ko azi byose, ibyo byatumye nkomeza kuba uwo ndi we.
Urebye uko nkora
indirimbo, uko ntegura injyana n’amagambo yayo, byose ni njye. Iyo ushaka
umuziki wihariye, ureba Eddy Kenzo muri Uganda,"
Uyu
muhanzi w’imyaka 35 yavuze ko yahisemo gutanga indirimbo ye “Hope & Love”
muri Grammy kubera ubutumwa burimo, bujyanye n’ibihe isi irimo gucamo:
intambara, imyuzure n’ibindi bibazo byinshi.
Yongeyeho
ati: "Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ni bwo butuma ifite agaciro. Urebye
uko isi imeze, dukeneye urukundo n’icyizere kugira ngo tubashe kubaho mu bumwe
nk’abantu b’isi imwe,"
Nyuma
yo gutangazwa ku rutonde rwa Best African Performance, bamwe mu Banya-Uganda
bagaragaje gushidikanya ku buryo Kenzo yabigezeho, bavuga ko indirimbo ye
itazwi.
Ariko
Kenzo yasubije abashidikanya, asobanura ko Grammy itareba izina ry’umuhanzi
cyangwa umubare w’abayikurikira, ahubwo ireba ubuziranenge bw’indirimbo,
ubutumwa n’ubuhanga bujyanye n’injyana.
Ati: "Abantu benshi ntabwo bakunda gukora ubushakashatsi. Ndasaba buri wese
gusura urubuga rwa Grammy bakisomera ibisabwa. Grammy ireba ireme ry’umuziki,
si isura cyangwa izina,"
Kenzo
yanibukije abahanzi n’abafana ko ubuhanzi atari ukuririmba gusa ngo ushimishe
abantu, ahubwo ari ubugeni bushimangira umuco n’indangagaciro z’abantu.
Asobanura
ati "Icyo nagiye menya ni uko ugomba gukorera indirimbo ifite ubutumwa
n’agaciro, atari iy’imyidagaduro gusa. Iyo ushyize umutima ku mwimerere wawe,
isi yose irakwumva,"
Mu
myaka irenga icumi ishize, Eddy Kenzo yakomeje kuba umwe mu bahanzi b’Abanyafurika
bazwi ku budasa n’umuco wo gukunda igihugu.
Indirimbo ye “Hope & Love” yamuhesheje ikuzo rishya, kandi ishobora kuzamugira umunya-Uganda wa mbere wegukanye Grammy mu mateka, igihe kizagera.

Eddy
Kenzo yongeye gutsindwa ku nshuro ye ya kabiri muri Grammy Awards, ariko izina
rye rikomeza kumenyekana ku rwego rw’isi
Eddy
Kenzo yibukije Abanya-Uganda ko Grammy ireba ireme ry’indirimbo, si izina
ry’umuhanzi cyangwa umubare w’abayireba
