Galaxy
FM Uganda yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Gicurasi 2026, aho yemeje ko
uyu muryango wibarutse umwana w’umukobwa, uje akurikira umuhungu wabo wavutse
mbere y’uko aba bombi basezerana.
Eddy
Kenzo amaze kubyara abana bane muri rusange. Barimo babiri, umuhungu n’umukobwa
yabyaranye n’umugore we Phionah Nyamutooro.
Afite
kandi abandi bakobwa babiri: Amaal Musuuza yabyaranye na Rema Namakula wahoze
ari umugore we, ndetse na Maya Musuuza yabyaranye na Tracy Nabatanzi bakundanye
mbere y’uko arushinga na Rema.
Urukundo
rwa Eddy Kenzo na Phionah Nyamutooro rwatangiye kujya ahagaragara mu buryo
bweruye mu mwaka wa 2024.
Muri
uwo muhango wubahirije umuco gakondo w’Abagande, Eddy Kenzo yaje no kumwambika
impeta, agaragaza icyemezo cyo kumugira umugore.
Kugeza
ubu, uyu muryango uri mu byishimo byo kwakira uyu mwana mushya, mu gihe
abakunzi babo bakomeje kubifuriza ishya n’ihirwe muri uru rugendo rushya rwo
kurera no kwagura umuryango.
Eddy
Kenzo ni umwe mu bahanzi bakomeye baturuka muri Uganda wubatse izina
mpuzamahanga binyuze mu rugendo rutoroshye ariko rwuzuye intsinzi.
Yatangiye
umuziki mu buryo butari bworoshye, akorera ku muhanda no mu bikorwa byoroheje,
ariko impano ye itangira kugaragara mu ndirimbo zakundwaga mu gihugu imbere.
Icyamuhesheje itandukaniro rikomeye ni uko yakomeje gukora umuziki we nubwo
yari ahanganye n’ubuzima bukomeye.
Kwamamara
ku rwego mpuzamahanga byatangiye kumuzamura cyane mu 2014 ubwo yasohoraga
indirimbo “Sitya Loss,” yamuhesheje kwamamara ku isi hose, ndetse imugira umwe
mu bahanzi ba mbere bo muri Afurika y’Iburasirazuba bagiye bakundwa cyane ku
mbuga nkoranyambaga.
Nyuma
yaho yakomeje gushyira hanze indirimbo zakunzwe nka “Bolingo,” “Stamina,”
n’izindi nyinshi zamugize ikimenyabose mu njyana ya Afrobeat na dancehall.
Mu
2015, yegukanye igihembo gikomeye cya BET Award cy’umuhanzi mwiza ukomoka muri
Afurika y’Iburasirazuba, bikomeza kumwugurira imiryango ku rwego mpuzamahanga.
Kugeza
ubu, Eddy Kenzo ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika, akaba
n’umwe mu bashinze n’abayobora irerero rya muzika rifasha impano nshya,
bikagaragaza ko atari umuhanzi gusa ahubwo ari n’umuyobozi mu ruganda
rw’imyidagaduro.

Eddy
Kenzo na Hon. Phionah Nyamutooro bibarutse umwana wa Kabiri ‘ubuheta'
