Edward Christopher Sheeran ni umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo akaba n'umucuranzi wa gitari kabuhari. Uyu mugabo uzwi cyane ku izina rya Ed Sheeran ntawatinya no guhamya ko ari mu bahetse umuziki wo mu Bwongereza dore ko ari ku gasongero kawo.
Ed Sheeran umaze imyaka 20 mu muziki akaba amaze kuwuberamo icyamamare, yawutwariyemo ibihembo byinshi birimo na Grammy Awards 4 ndetse kuri ubu wamugize umuherwe dore ko afite umutungo wa Miliyoni 300 z'Amapawundi. Nyamara nubwo kuri ubu ameze neza ngo siko byahoze.
Ubwo uyu muhanzi ukora injyana ya 'R&B' yaganiraga n'ikinyamakuru The Guardian, yagarutse ku nzira igoye yanyuzemo kugirango agere ku rwego ariho, ndetse anahishura ko yarigiye guhagarika umuziki burundu mu 2011.
Ed Sheeran yagarutse ku nzira igoye yanyuzemo mu muziki mbere y'uko amenyekana
Yagize ati:''Benshi bambona aho ndi ubu ntibibuka aho nanyuze kandi bamwe ntibanaziko nanjye nanyuze mu bintu bikomeye mbere y'uko menyekana. Ibyo abahanzi bakiri hasi banyura byose nabinyuzemo binakomeye kurushaho. Ubukene, kubura aho kuba, imyambaro yo kujyana ku rubyiniro n'ibindi bigoye nabinyuzemo''.
Ed Sheeran wamamaye mu ndirimbo z'urukundo nka 'Perfect', 'Photograph', 'Shape Of You' n'izindi. Yakomeje agira ati: ''Mu 2011 nari nafashe umwanzuro wo kureka umuziki burundu habura gato ngo nsezere kuririmba. Nibwo nari ngisohora album yambere 'Plus' nkora igitaramo cya mbere ngirango numvishe abantu ibihangano byanjye habura numwe uza''.
Ed Sheeran yahishuye icyari gitumye ahagarika umuziki burundu
Uyu muhanzi yakomeje ati: ''Rwose nari nakoze uko nshoboye nshaka amafaranga agitegura, nishyura kucyamamaza kandi naho cyari kubera nahabonye hampenze. Si nshaka kugaruka ku mafaranga nakoresheje kuko ni menshi ahubwo ndagaruka ku kuba narababajwe n'uko ntamuntu numwe wacyitabiriye uretse abantu b'inshuti nabo mu muryango wanjye. Ntamuntu wigeze ugura itike numwe''.
Ngo guhomba kwigitaramo cye cya mbere no kubura abafana bacyitabira byari bitumye Ed Sheeran areka umuziki
Ed Sheeran yasoje avuga ko icyo gihe ubwo igitaramo cye cya mbere cyahombye ndetse cyikabura umufana numwe ukitabira, ngo byamuteye agahinda gakomeye no kumva ko ibyo akora ntawubyitayeho bityo yumva yabihagarika akajya gukora undi mwuga.
