RDC: Abanduye Ebola bagiye kugera ku 8,000

Ubuzima - 28/09/2026 9:05 AM
Share:
RDC: Abanduye Ebola bagiye kugera ku 8,000

Umubare w’abantu bamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ugeze kuri 7.946, mu gihe 3.833 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo kuva cyemezwa muri Gicurasi 2026.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’itsinda rishinzwe guhangana na Ebola ku wa 25 Nzeri igaragaza ko ku wa 24 Nzeri hamenyekanye abarwayi bashya 56, ugereranyije na 70 bari babonetse ku munsi wabanje.

Kivu y’Amajyaruguru ni hamwe mu hagaragaye igabanuka rikomeye ry’abarwayi bashya, kuko bavuye kuri 31 bagera kuri 17. Muri Ituri, imibare yazamutse iva kuri 31 igera kuri 35. Iyi ntara yonyine ifite 76,4% by’abamaze kwandura Ebola bose.

Muri icyo gihe, abantu 2.001 bamaze gukira Ebola, barimo 35 bakize ku wa 24 Nzeri, mu gihe abandi 848 bakomeje kuba mu kato.

Nubwo hari igabanuka ry’abarwayi bashya, ikibazo cy’imfu kiracyakomeye. Mu bantu 34 bapfuye mu masaha 24, 23 bapfiriye mu ngo zabo aho kuba mu bigo bivurirwamo Ebola.

Raporo kandi igaragaza ko gukurikirana abantu bahuye n’abanduye byagabanutse, bikaba bishobora gutuma bamwe mu banduye batamenyekana no kuvurwa hakiri kare.

Ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo bikomeje guhura n’imbogamizi zirimo ibura ry’ibikoresho, gutinda kw’ikingira ndetse n’ibigo bimwe bivurirwamo abarwayi bitujuje ibisabwa.

Inzego z’ubuzima zasabye ko hakazwa igenzura ku mipaka ya RDC na Sudani y’Epfo, ndetse hagashyirwa imbaraga mu gukumira ko Ebola ikomeza gukwirakwira mu bindi bice by’igihugu.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...