Kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Mata 2026 bwo hizihizwaga umunsi
mukuru wa Pasika, muri BK Arena habaye igitaramo gikomeye “Easter Jubilee” cyateguwe na Ben na Chance kigamije kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika.
Bamwe
mu bahanzi bari batumiwe muri iki gitaramo ngo bafatanye na Ben na Chance
kubwiriza ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo, harimo Alicia na Germaine bari
baririmbiye bwa mbere muri BK Arena ndetse akaba ari nacyo gitaramo cya mbere baririmbyemo.
Nyuma
yo kuririmba muri iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi aho muri BK
Arena yari yakubise yuzuye, Alicia na Germaine baririmbye indirimbo eshatu: "Ndashima Umusaraba", "Uriyo" na "Ibendera", bavuze ko ari umugisha ukomeye
cyane kuba baririmbye muri BK Arena isanzwe ari inzozi za benshi.
Alicia Ufitimana yabwiye inyaRwanda ati: “Kuririmba muri BK Arena byaraturenze, na n'ubu ntiturabyiyumvisha kuko
nkeka ari inzozi za buri muhanzi. By'umwihariko uburyo abantu batwakiriye neza,
bakishimira indirimbo zacu, zigahembura imitima yabo, byadukoze ku mutima.”
Barashima
Imana ku bwo kubashoboza kuba bari guhembura imitima ya bensho. Bati “Turashimira
Imana yadushoboje kandi ikaba ikomeje kutwigaragariza, tukanashimira Ben na
Chance baduhaye aya mahirwe yo kuririmbira Imana kuri stage nini cyane mu
Rwanda.”
Bashimangira
ko uko bakiriwe ndetse n’uko bishimiwe ku rubyiniro byabateye imbaraga nyinshi
cyane ku buryo abantu bategereza ko isaha n’isaha, umunsi n’umunsi Imana
ishobora kubafasha gutegura igitaramo cyabo.
Bati: “Ni byo ni ubwa mbere twari turirimbye mu gitaramo by'umwihariko kinini nka
kiriya. Rero byaduteye imbaraga nyinshi bityo abantu bakwitega igitaramo cyacu
bwite, nubwo tutamenya ngo ni ryari, ariko Imana izadushoboza.”
Bashimangira
ko kuririmbira muri BK Arena byabongereye imbaraga nyinshi ku buryo ibihangano
byabo biri imbere n’ibikorwa byabo by’umuziki bizaba bitandukanye n’ibyo
bakoraga.
Bati: “Kuririmba muri BK Arena byatumye turushaho gukunda ibyo dukora kuko twabonye
imbonankubone ko ibihangano byacu bihembura imitima ya benshi.”
Alicia na Germaine kandi bashimira Ben na Chance babahaye amahirwe yo kuririmba mu gitaramo cyabo bavuga ko babareberaho kandi babigiraho byinshi bizatuma bakomeza kunoza ibyo bakora banabareberaho.


Alicia na Germaine baririmbye bwa mbere muri BK Arena mu gitaramo "Easter Jubilee"



Alicia na Germaine bashimiye Ben na Chance babatumiye mu gitaramo "Easter Jubilee"

BK Arena yari yakubise yuzuye mu gitaramo cya Pasika "Easter Jubilee"
Reba uko Alicia na Germaine bitwaye ku rubyiniro
