Usibye abahanzi baririmbye bari batumiwe muri iki ni igitaramo, abantu banyuranye b'ibyamamare hano mu Rwanda bacyitabiriye ku bwinshi. Mu bacyitabiriye harimo abanyamakuru, abakinnyi kimwe n’abahanzi bagenzi babo baba baje kureba uko abagiye gutarama bari bwitware mu gitaramo. Inyarwanda.com yazengurutse muri iki gitaramo twabashije kubakusanyiriza amafoto y’abantu bazwi bari bitabiriye iki gitaramo.
REBA INKURU IVUGA UKO IGITARAMO CYAGENZE UKANZE HANO
Tubibutse ko iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi banyuranye barimo; Yvan Buravan, P Fla, Bruce Melody, Tuff Gangz, Riderman, Sheebah Karungi na Ali Kiba. Igitaramo cyabereye muri parikingi ya Stade Amahoro i Remera ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 1/1/2018.
Ange umufasha wa DJ Pius yari Mc muri iki gitaramo, ni we wahamagaye ku rubyiniro Sheebah Karungi
Tidjala cyangwa TK kuri iyi nshuro nawe yari Mc muri iki gitaramo ni we wahamagaye Ali Kiba ku rubyiniro
Mc Kate Gustave na Mc Tino nabo bayoboye igice kinini cy'iki gitaramo
Mahoro Nasri umunyamakuru w'imikino kuri Radio Flash Fm yari yaje kwihera ijisho ibyo mu muziki
Jean Marie Mukasa (wambaye amadarubindi) umujyanama wa Yvan Buravan na Active ari kumwe na Iradukunda Bertrand umukinnyi wa Police Fc
Jean Marie yari kumwe na Meddy Saleh ukorera abahanzi benshi amashusho y'indirimbo
Aloooo, igitaramo cyashyushye ngwino banguka, Kate Gustave mbere gato ko yurira urubyiniro
Olivis wo mu itsinda rya Active yari yaje kwihera ijisho
Tizzo nawe wo mu itsinda rya Active yari yaje kwihera ijisho
Rutamu Elie Joe umunyamakuru w'imikino kuri Radio 1 yari yaje kwihera ijisho ibyo mu muziki
Mc P Wamamaye (uyu wambaye amadarubindi), umunyamakuru wa Contact fm
Jean Luc Imfurayacu umunyamakuru w'imikino kuri Radio 10 yari yaje kwihera ijisho imigendekere y'iki gitaramo
Dj Ira yari yaje kwihera ijisho imigendekere y'iki gitaramo
Uhereye i bumoso ni; Ziggy55 umunyamakuru wa Radio1, Gerard Mbabazi, Michelle Iradukunda, Claude Kwizigira na Epa Ndungutse abanyamakuru ba RBA bitegereza iki gitaramo
Gerard Mbabazi, Michelle Iradukunda, Epa Ndungutse na Tidjala Kabendera abanyamakuru ba RBA bari baje kwihera ijisho imigendekere y'iki gitaramo
Iburyo ni J Paul Nkurunziza umunyamakuru w'imikino ku Isango star, umuhanzi Muchoma (hagati) na Kanyamahanga cyangwa Kanyizzo (ibumoso) umunyamakuru w'imikino kuri City Radio
Tizzo na Platini bari baje kwihera ijisho iki gitaramo
Ange umufasha wa Dj Pius mbere yo kujya ku rubyiniro yitegereza igitaramo uko kimeze
Might Popo umuyobozi w'ishuri rya muzika ku Nyundo(ufite dread) yari yaje kureba uko abana bahiga bacuranze muri iki gitaramo bitwara
Inyuma y'uyu musore ufite isakoshi y'umutuku ni umugore wa Jay Polly wari waje kureba uko umugabo we yitwara
Dj Theo (hagati) yari mu bari bitabiriye iki gitaramo
Peace Jolis umwe mu bahanzi b'abanyempano bo mu Rwanda yitegereza uko bagenzi be bitwara
Ama G The Black, umufasha we Liliane Uwase na Sandra Miraji bari baje kwihera ijisho iki gitaramo
Tmc wo muri Dream Boys na Mike Karangwa nabo bari mu gitaramo cya East African party
Bunani Happy wamamaye nk'umunyamakuru w'imikino ku Isango Star yari yaje kwihera ijisho iki gitaramo
Hagati ni Bad Rama umuyobozi wa The Mane ifasha abahanzi nka Safi Madiba ndetse na Marina
Lam G Lambert umunyamakuru wa Radio 10 nawe yari yaje kwihera ijisho iki gitaramo
Eric Irambona myugariro wa Rayon Sport ni uku yaserutse
REBA HANO UKO IGITARAMO CYAGENZE