Dutumbire Yesu wenyine. Abaheburayo 12:2.

Iyobokamana - 27/06/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Dutumbire Yesu wenyine. Abaheburayo 12:2.

Bibiliya itubwira inkuru y'abisirayeli mu gitabo cyo kubara 21:8 "uwiteka abwira mose ati cura inzoka isa n'izo, uyimanike ku giti cy'ibendera, maze uwariwe n'inzoka wese nayireba arakira. mose acura inzoka mu miringa, ayimanika ku giti cy'ibendera uwo inzoka yariye yareba iyo nzoka y'umuringa agakira”. 

Iyo nzoka rero mose yamanitse ku giti uyirebyeho wese agakira yashushanyaga umwami wacu Yesu kristo ko azabambwa ku musaraba maze abamutumbira bose bagakira indwara zabo, n'ibyaha byabo n'ubukene ndetse n'imivumo yose.

Ijambo gutumbira yesu wenyine bivuga gukura amaso yacu kubindi bintu tukayerekeza kuri Yesu wenyine kuko ari we banze ryo kwizera. Kandi bibiliya ivuga ko abamutumbiriye bose mu maso habo haviriwe n'umucyo ko batazongera  kugira ipfunwe ukundi.

Ni kenshi duhanga amaso yacu ku bantu cyangwa se ku bintu ariko ntibigire icyo bitanga kuko byose ari nko kwiruka inyuma y'umuyaga, ariko iyo twiyemeje gutumbira Yesu wenyine, impinduka ya mbere ni uko umucyo we wuzura ubuzima bwacu maze ukarasira mu mwijima, umwijima(ibibazo) ugahunga.

Umucyo wa Yesu kandi nukumurikira, isi yose izamenya ko witiriwe izina ry'Imana, izakwita uwahiriwe n'umunyamugisha.

Kura amaso yawe ku bibazo, ku ngorane, ku ntambara urimo, ku burwayi, ku bukene maze uyahange Yesu wenyine ibyo bibazo bizashira mu izina rya yesu. Bibiliya iravuga ngo siko bizahora mu bamutegereza nta wuzakorwa n'isoni keretse abava mu masezerano ari nta mpamvu.

Tumbira Yesu wenyine kuko ibyo ukeneye byose biri muri we. 

Amahoro y'Imana abane namwe!

Evangelist Shema Prince.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...