Duterte wahoze ari Perezida wa Philippines yarezwe na ICC ibyaha byibasiye inyokomuntu

Hanze - 23/09/2025 7:26 AM
Share:

Umwanditsi:

Duterte wahoze ari Perezida wa Philippines yarezwe na ICC ibyaha byibasiye inyokomuntu

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwareze Rodrigo Duterte, wahoze ari Perezida wa Philippines, ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Duterte wujuje imyaka 80, ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abantu benshi, by’umwihariko ubwo yatangizaga intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge izwi nka “war on drugs”, aho abantu ibihumbi barimo abakoresha n’abacuruza ibiyobyabwenge bato ndetse n’abandi benshi bishwe bataburanishijwe.

Raporo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, yashyizweho umukono mu kwezi kwa Nyakanga ariko igashyirwa ahabona ku wa Mbere, ivuga ko Duterte ari “umufatanyacyaha mu buryo butaziguye,” kuko ubwicanyi bwakozwe n’abandi barimo abapolisi, ariko we akaba yarabugizemo uruhare.

Ibyaha ashinjwa:

  1. Icyaha cya mbere: Kugira uruhare mu rupfu rw’abantu 19 biciwe i Davao hagati ya 2013 na 2016 ubwo yari Meya w’iyo mijyi.

  2. Icyaha cya kabiri: Kwica abantu 14 bari ku rutonde rw’abashakishwa cyane mu gihugu hose, hagati ya 2016 na 2022 ubwo yari Perezida.

  3. Icyaha cya gatatu: Ubwicanyi no kugerageza kwica abantu 45 mu bikorwa byo gusukura imidugudu.

Abashinjacyaha bavuga ko Duterte n’abandi bafatanyacyaha be bagiranye umugambi wo “gucyura burundu” abantu bakekwaho cyangwa bafitanye isano n’ibiyobyabwenge, binyuze mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo kwica.

Duterte ntiyigeze asaba imbabazi ku bwo kuyobora iyo ntambara ikaze, yahitanye abantu barenga 6,000, nubwo abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko umubare ushobora kuba ugeze mu bihumbi mirongo. Yavuze ko yagombaga guhashya abacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo akize igihugu ibyaha bikorerwa mu mihanda.

Rodrigo Duterte yabaye umuyobozi wa mbere wo muri Aziya wahoze ku butegetsi uregwa na ICC. Ni na we muntu wa mbere woherejwe i La Haye mu Buholandi, aho urukiko rufite icyicaro, mu myaka irenga itatu ishize. Ari muri gereza kuva mu kwezi kwa Werurwe.

Umwunganira mu mategeko yatangaje ko ubuzima bwe butameze neza ku buryo ataburana. Nubwo afunzwe, mu kwezi kwa Gicurasi Duterte yongeye gutorwa nka Meya wa Davao. Uyu mwanya kugeza ubu uriho umuhungu we Sebastian Duterte, wakomeje kuyobora nk’umusimbura kuva mu 2022.

Abamushyigikiye bavuga ko ICC iri gukoreshwa nk’intwaro ya politiki na Perezida w’ubu wa Philippines, Ferdinand Marcos, umaze iminsi atumvikana n’umuryango ukomeye wa Duterte nk'uko bitangazwa na BBC.

N’ubwo ICC ishinjura cyangwa igahana abakekwaho ibyaha bikomeye, nta bushobozi ifite bwo guta muri yombi abantu batari mu bihugu byemera kuyifasha. Kandi Perezida Marcos ubwe yari yaravuze ko adashishikajwe no gukorana na ICC.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...