Nk’uko bisanzwe mu nkuru zacu za Dutembere, tubajyana ahantu hatandukanye mu gihugu, tubinyujije mu mafoto meza tuba twafatiyeyo. Nimufate udukoti twanyu, maze dutangire urugendo.
Ni urugendo rw’amasaha atatu n’iminota icumi ku muntu uturutse i Kigali akaba ageze i Rubavu mu mujyi. Ni umujyi uri ku mazi. Muri iki gice, turibanda ku ruhande rwegereye inkengero z’ikiyaga cya Kivu. Mu gice gitaha tuzinjira mu mujyi rwagati.

Bimwe mu byiza bitatse uyu mujyi, harimo kuba ahenshi uhagaze uba witegeye I Kivu

Usanganirwa n’amazu acumbikwamo ndetse n'amahoteli atandukanye

Iyi ni Hoteli Gorilla, hoteli inafite amashami mu mujyi wa Kigali



Aha ni ahazwi nko “Kwa Nyanja” hakundwa n’ababa baje kuruhukira inaha

Aha ni ho ubutaka bw’u Rwanda bugarukira (Grande Barriere), hakaba harimo hatunganywa kuri ubu

Amazu meza muri aka gace usanga ari menshi

Utereye amaso hakurya, ubona umujyi wa Goma ho mu Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

I Kivu ari nacyo kiyaga kinini mu Rwanda, ukitegereje agirango hakurya gifashe ku bicu
Twigiye hakurya gato, aha turagana kuri Serena Hotel Rubavu. Ni umuhanda uteye amabengeza

Hoteli HillView nayo ifite ishami I Kigali nayo iherereye kuri uyu muhanda

Usuye Rubavu ntataha atageze ku mucanga (Beach)

Ni ahantu h’amabengeza hatuma abantu baturutse imihanda yose baza kuharuhukira

Tukiri aha, umujyi wa Goma turacyawitegeye

Bitewe n’ikibuga cy’indege cya Goma, indege ziba zinyuranamo zigwa izindi ziguruka

Ku manywa usanga amazi aba arimo umuhengeri mwinshi

Iyi nzira yubatswe yinjira mu mazi , ba mukereragendo ibafashe kureba amazi basa nk’abayari hejuru
Usibye kandi ubukerarugendo bukorerwa kuri iki kiyaga cya Kivu, hari indi mirimo myinshi ihakorerwa. Aha twavuga nk’uburobyi, aho usanga hari abaturage benshi baturiye iki kiyaga ubu burobyi bubatunze.


Aya ni amato akoreshwa mu kuroba ubwoko bw’amafi bw’isambaza

Maritini we yahisemo gukora akazi ko gutwara abantu mu bwato bwe, aho anabaha bonasi (Bonus) yo kugashya

Akagoroba kuri iki kiyaga gatuma abahari banyurwa

Aha kandi hagaragara amato yasoje akazi kayo bigaragara ko yakoze mu bihe bya mbere

Iwabo wa byeri, cyangwa se aho uruganda rwa Bralirwa rukorera ibinyobwa bisembuye naho ni ku nkengero z’iki kiyaga.
Urugendo rw’uyu munsi turusoreje aha. Mu nkuru za “Dutembere” zitaha tuzabagezaho ibindi bice bisigaye by’uyu mujyi wa Rubavu, ndetse n’ahandi hantu hagiye hatandukanye mu gihugu.
Amafoto: Jean Luc HABIMANA/ Afrifame Pictures
