'Dutarame u Rwanda' ya Rukotana: Uko ibitaramo bya gakondo bigenda bihinduka gahunda ngarukakwezi

Imyidagaduro - 07/09/2026 1:31 PM
Share:

Umwanditsi:

'Dutarame u Rwanda' ya Rukotana: Uko ibitaramo bya gakondo bigenda bihinduka gahunda ngarukakwezi

Mu gihe ibitaramo by’umuziki wa none bikomeje kugira umwanya ukomeye mu myidagaduro nyarwanda, hari n’abahanzi bakomeje gushimangira ko gakondo n’umuco nyarwanda bishobora guhuza abantu, bikabaha umwanya wo kwidagadura no gusigasira umurage wabo.

Muri abo harimo Victor Rukotana, watangije ibitaramo yise ‘Dutarame u Rwanda’, ubu akaba amaze kwiha umuhigo wo kubikora buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi.

Rukotana avuga ko iki gikorwa atagifata nk’igitaramo gisanzwe, ahubwo ko ari umusanzu we mu guteza imbere umuco nyarwanda, cyane cyane binyuze mu muziki wa gakondo, imbyino n’ubutumwa bushimangira indangagaciro nyarwanda.

Victor Rukotana avuga ko nyuma yo gutangira gahunda ya Dutarame u Rwanda, yafashe umwanzuro wo kuyihindura igikorwa gihoraho, ku buryo buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi uzajya uba umwanya wo guhura, gutarama no kwishimira umuco.

Ati: “Dutarame u Rwanda namaze kwiha umuhigo w’uko buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi tuzajya tugira igitaramo.”

Kuri iyi nshuro, iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 25 Nzeri 2026.

Nubwo Rukotana ari we watangije kandi akaba ari na we uhagarariye iki gitaramo, avuga ko atari igikorwa kigenewe umuhanzi umwe gusa.

Buri gihe hatumirwa abandi bahanzi ndetse n’abakora ibijyanye n’imyidagaduro ya gakondo, kugira ngo basangire urubyiniro n’abitabiriye.

Ati: “Ni njye utegura iki gitaramo, ariko haba hari abahanzi bagenzi banjye batandukanye. Buri gihe tugenda dutumira abandi bahanzi dukorana mu bihe bitandukanye.”

Ibi bituma Dutarame u Rwanda iba urubuga ruhuriramo abantu batandukanye bakunda umuco, aho umuhanzi ataba ari we wenyine ugomba kuba nyir’igitaramo.

Mu myaka ishize, ibitaramo byinshi bikomeye mu Rwanda byagiye byibanda ku njyana zigezweho, abahanzi bakomeye ndetse n’imyidagaduro ikurura cyane urubyiruko.

Ariko uko imyaka ishira, ibitaramo bishingiye ku muco na gakondo nabyo bigenda bigira umwanya mu myidagaduro, bamwe mu bahanzi bakabihindura gahunda zihoraho aho kuba ibirori bibaho rimwe na rimwe.

Rukotana abona ko Dutarame u Rwanda nayo iri muri uru rugendo, kandi ko intego ari ukugera ku rwego ibindi bitaramo ngarukakwezi bimaze kugeraho.

Ati: “Ni itafari rikomeye. Ubu biracyari ‘Gala Night’, ariko mu gihe cya vuba tuzabishyira hanze, maze abantu bose bajye babona amakuru ya Dutarame u Rwanda Gala Night.”

Ibi bivuze ko gahunda iri gutegurwa mu buryo bwo kwaguka, ku buryo mu gihe kiri imbere abantu benshi bazajya babona amakuru ajyanye n’ibi bitaramo kandi bakabasha kubitabira.

Kuri ubu, Dutarame u Rwanda Gala Night iracyakorera mu buryo bwihariye, ariko Rukotana avuga ko hari gahunda yo kuyishyira ahagaragara ku buryo abantu benshi bazajya bayimenya kandi bakayitabira.

Intego ni ukubaka igikorwa gihoraho, abantu bamenya ko iyo ugeze ku wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi, hari aho bashobora kujya gutaramira hamwe, bakumva gakondo ndetse bakishimira umuco w’u Rwanda.

Rukotana avuga ko iki gitaramo gifite umwihariko wacyo kuko kidashaka gusa gutanga imyidagaduro, ahubwo kigamije no guhuza umuco n’indirimbo zo guhimbaza Imana.

Ati: “Abantu bakunda gutarama gakondo no gutaramira Imana ni bo bireba cyane, kuko ari wo mwihariko wabyo. Dusingiza umuco gakondo wacu, tunasingiza Imana.”

Ni ubutumwa bugaragaza ko Dutarame u Rwanda ishaka kwihagararaho nk’igikorwa kirenze imipaka y’igitaramo cy’umuziki gusa.

Mu buryo bwagutse, ibitaramo ngarukakwezi bifite umwanya ukomeye mu kubaka umuco wo gutaramana. Iyo gahunda iba izwi kandi igakorwa buri gihe, abakunzi bayo batangira kuyifata nk’igikorwa basanzwe bateganyiriza umwanya.

Ni na byo Rukotana yifuza kuri Dutarame u Rwanda. Ashaka ko abantu batangira kuyifata nk’igihe cyabo cyo guhura, gutarama, kumva umuziki wa gakondo no kwibutswa umuco wabo.

Ibi bishobora no gutuma gakondo irushaho kubona umwanya mu myidagaduro y’u Rwanda, cyane cyane mu gihe urubyiruko rwinshi rukurikirana injyana n’imyidagaduro bituruka hirya no hino ku Isi.

Rukotana we asanga nta mpamvu gakondo itakwitabirwa n’abantu benshi mu gihe ikozwe neza kandi igashyirwa mu buryo bujyanye n’igihe.

Ati: “Dutarame u Rwanda ni igikorwa tugamije guteza imbere gakondo, ariko tunifuza ko abantu baza bakidagadura, bagatarama kandi bakumva ko umuco wacu ushobora kuba isoko y’imyidagaduro ikomeye.”

Kimwe mu bintu bituma 'Dutarame u Rwanda' ikomeza gukura ni uko Rukotana atayubakiye ku izina rye gusa

Nyuma y’ibikorwa byabanje, "Dutarame u Rwanda Gala Night" izongera kuba ku wa 25 Nzeri 2026, ari na wo wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi

Ni indi ntambwe mu rugendo Rukotana yatangiye, aho intego ari ugukomeza kubaka igitaramo kizajya kigaruka buri kwezi kandi kigahuriza hamwe abakunzi ba gakondo, umuziki n’umuco nyarwanda

Mu gihe ibitaramo nka Gen-Z Comedy n’ibindi bikorwa ngarukakwezi bimaze kwigarurira umwanya ukomeye mu myidagaduro y’u Rwanda, 'Dutarame u Rwanda' iri kubaka uwo mwanya mu ruhando rw’ibitaramo bishingiye kuri gakondo


Ku bwa Rukotana, urugendo ruracyari rushya, ariko umuhigo wo kuzajya “Dutarama u Rwanda” buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi wamaze gufatwa

Umunyamakuru wa Kiss Fm, Tanganyika Elisabeth akaba Mushiki wa Rukotana [Ubanza iburyo], ni umwe mu bitabira ibi bitaramo cyane

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Nyambo Jessica ni umwe mu bashyigikiye Victor Rukotana muri ibi bitaramo



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...