- Umuratwa Ketty Anitha yahigitse
abandi bakobwa batandatu bari bahatanye yegukana ikamba rya Miss
Supranational Rwanda 2021. Ni mu birori byabaye ku wa Gatandatu tariki 13 Werurwe
2021, byabereye kuri Century Park Nyarutama, aho abakobwa bari bamaze
igihe mu mwiherero. Umuratwa wegukanye ikamba, ni umwe mu bageze mu
cyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda 2020.
2. Kabagema
Liala ni umwe mu bahagarariye Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.
Kuva iryo rushanwa ryatangira kugeza rirangiye ni we watowe kurusha abandi mu
buryo bwo kuri murandasi no ku butumwa bugufi (SMS). Muri Miss Rwanda iheruka
ya 2020 yegukanywe na Miss Nishimwe Naomie na we yari ayoboye abandi mu gutorwa
biza kurangira ahawe ikamba. Nyamara uyu mwari ibye ntibyamuhiriye dore ko nta
kamba na rimwe yigeze yegukana. Mu mibare igaragaza ko yinjirije iri rushanwa miliyoni zirenga zirindwi nyamara yatashye amara masa n'ubwo yabinjirije
agatubutse.
3. Umuhanzikazi Cécile Kayirebwa yageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa mpuzamahanga ry’abanditsi b’indirimbo (International Songwriting Competition 2020) abicyesha indirimbo ye yise ‘None Twaza’ iri mu zakomeje izina rye.
Cécile Kayirebwa yanditse kuri
konti ye ya Twitter mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 16 Werurwe 2021, avuga ko
ari iby’igiciro kinini kuri we kuba indirimbo ye yatoranyijwe mu zirenga
ibihumbi 26 izegukana igihembo gikuru. Yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze
akoresha, ko bagira uruhare mu gutora indirimbo izegukana iki gihembo. Bajya ku
rubuga rw’iri rushanwa bagahitamo indirimbo babona ko ikwiye guhembwa.

4. Imodoka y’igiciro kitari gito yahawe Grace Ingabire
wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021, yashyizwe muri ‘Rond Point’ y’Umujyi wa
Kigali mu gihe haburaga iminsi ine ngo irushanwa risozwe ku mugaragaro mu
muhango wabaye tariki 20 Werurwe 2021. Iyi modoka yashyizwe muri ‘Rond-Point’ mu gitondo cyo
ku wa Kabiri tariki 16 Werurwe 2021 ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 38 Frw
nk’igihembo nyamukuru cyatanzwe na Hyundai Rwanda, umwe mu baterankunga b’imena
ba Miss Rwanda 2021.

5. Nyuma y’imyaka irindwi, Mani Martin yongeye kumvikana mu
ndirimbo iha Ikuzo Imana, aho yateye ingabo mu bitugu umuhanzi mushya Emmy Vox
mu ndirimbo ye yise “Umutuzo " y’iminota 05 n’amasegonda 04’.
6. Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 yashyizeho intego y’amadorali 100 [Ararenga ibihumbi 99 Frw] ku muntu ubasha kugaragaza umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda ku nshuro ya 10.
Nubwo uwaryegukanye
yabonetse ariko uwitwa Rugema Gretta kuri Twitter yahise amubaza (Jolly) igihe
azabonera $100 ye undi amubwira ko agishakisha uwamutomboye bwa mbere. Ubwo bivuze
ko kugeza ubu nta muntu urabasha kwegukana ayo madolali.
7. Umuhanzikazi Jasmine Kibatega yahigitse bagenzi be bari
bahatanye yegukana irushanwa ry’umuziki rya The Next Pop Star ahembwa Miliyoni
50 Frw no gushyigikirwa mu muziki we. Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 17 Werurwe mu nyubako
y’imyidagaduro ya Kigali Arena habereye isozwa ry’irushanwa rya The Next Pop
Star ryari rimaze igihe. Ryatambukaga kuri Televiziyo ya KC2.
8. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yafataga nk'inshuti n'umuvandimwe we. Urupfu rwa Dr John Pombe Magufuli rwababaje benshi muri Tanzania no mu karere.
9.
Bruce Melodie yemeye ko akunda kandi yubaha
Meddy na The Ben. Yemeza ko ku bwe akunda Meddy na The Ben kandi abubaha, gusa
avuga ko gukwirakwiza amajwi yasakaye abita abanebwe, byafashije indirimbo ye kugera kure.

10.
Dj Adams yatangaje ko agiye gutangiza sosiyete
igiye gusunika umuziki nyarwanda ukagera i mahanga. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda Tv.