Duhuje intego yo gukorera Imana- Tumaini Byinshi kuri Patient Bizimana bakoranye indirimbo ‘Ganiriza’ –VIDEO

Imyidagaduro - 20/03/2026 6:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Duhuje intego yo gukorera Imana- Tumaini Byinshi kuri Patient Bizimana bakoranye indirimbo ‘Ganiriza’ –VIDEO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tumaini Byinshi, yahuje imbaraga na Patient Bizimana bakorana indirimbo nshya bise ‘Ganiriza’, igaruka ku biganiro umuntu agirana n’umutima we mu bihe bikomeye, asaba Imana kumwongerera imbaraga no kumurinda kwiheba.

Iyi ndirimbo yashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe 2026, nyuma y’igihe aba bahanzi bayikoraho bayitunganya mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Amajwi yayo yakozwe na Producer Boris, mu gihe amashusho yayobowe na Happy Pro, agaragaza ubutumwa bwimbitse bwo kwizera no gukomera ku Mana mu bihe by’igeragezwa.

Igitekerezo cyo gukorana hagati ya Tumaini Byinshi na Patient Bizimana, cyashyizwe imbaraga nyuma yo guhurira mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Phoenix muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiranye ibiganiro byimbitse byabaye intandaro yo kwinjira muri ‘studio’ bagakorana iyi ndirimbo.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Tumaini Byinshi yavuze ko gukorana na Patient Bizimana ari ibintu byari bimuri ku mutima kuva kera, ashimangira ko ari umuhanzi ufite umuhamagaro udasanzwe mu kuramya Imana.

Ati: “Patient ni umuramyi mwiza buri wese yakwifuza gukorana nawe kandi w’umunyamuhamagaro. Ikindi, mfata indangagaciro ze nk’icyitegererezo.”

Yakomeje agaragaza ko iyi ndirimbo ifite intego yo gusangiza abantu ubutumwa bwiza binyuze mu mpano zabo, cyane ko bahuje intego imwe yo gukorera Imana.

Ati: “Gukorana nawe byari amahirwe yo gusangiza abantu ubutumwa bwiza binyuze mu mpano zacu, kandi byari ibintu nari mfite ku mutima kuva kera cyane ko duhuje intego yo gukorera Imana.”

Mu magambo agize iyi ndirimbo ‘Ganiriza’, aba bahanzi bagaruka ku muntu ubwira umutima we, awusaba kudacika intege no kwirinda amajwi amuca intege, ahubwo agaharanira gukomera ku Mana.

Bagaragaza ko mu bihe by’amapfa n’ibigeragezo, Imana ari yo ntwaro rukumbi ishobora kurinda umutima kwiheba no kuwuyobora mu kuri.

Ni indirimbo igizwe n’ibice birimo ibitero (verse) n’inkikirizo (chorus), aho bagira bati “Ganiriza umutima wanjye, we kwiheba mpa imbaraga, Cecekesha aya majwi yose ya satani anshintege…”

Mu nkikirizo, bagaruka ku gusaba Imana kurinda umutima w’umuntu no kumurinda kwiheba, bagira bati “Amapfa natera uzanshire kure y’umubabaro, rinda uyu mutima we gucika intege no gukiranirwa…”

‘Ganiriza’ ije yiyongera ku zindi ndirimbo ziramya Imana aba bahanzi bamaze gukora, ndetse ikomeza gushimangira urugendo rwabo rwo gukoresha impano bafite mu guhindura ubuzima bw’abantu no kubegereza Imana.

Tumaini Byinshi na Patient Bizimana bahuje imbaraga mu ndirimbo nshya ‘Ganiriza’, igaruka ku muntu uganiriza umutima we mu bihe bikomeye, asaba Imana kumwongerera imbaraga no kumurinda kwiheba 

Nyuma yo guhura mu gitaramo cyabereye i Phoenix muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tumaini Byinshi na Patient Bizimana babyaje umusaruro ibiganiro bagiranye, bakorana indirimbo ‘Ganiriza’ igamije gusangiza abantu ubutumwa bwo gukomera ku Mana


Tumaini Byinshi yavuze ko kuva cyera yifuzaga gukorana indirimbo na Patient Bizimana, amushimira uruhare yagize muri 'Ganiriza'


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GANIRIZA’ YA TUMAINI BYINSHI NA PATIENTBIZIMANA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...