Dufite intego nshya - Emery Bayisenge wa Rayon nyuma yo gutsinda AS Kigali

Imikino - 06/02/2026 8:40 AM
Share:
Dufite intego nshya - Emery Bayisenge wa Rayon nyuma yo gutsinda AS Kigali

Nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0, myugariro wa Rayon Sports akaba na Visi Kapiteni, Emery Bayisenge, yatangaje ko bafite intego nshya binjiranye mu mikino yo kwishyura ndetse ko bibagiwe umusaruro mubi bagize mu mikino ibanza ya Shampiyona.

Mu mukino utari woroheye ikipe ya Rayon Sports, kuri uyu wa Kane tariki 05 Gashyantare yatsinze AS Kigali igitego kimwe ku busa cya rutahizamu w'intizanyo ya Police FC, Mugisha Didier nyuma yaho Emery Bayisenge yateye coup franc umupira ugakubita ku ipoto ugasanga Didier ahagaze neza agahita atsinda igitego.

Rayon Sports yinjiye muri uyu mukino izi ko mu mikino ine yaherukaga gukina yari yatsinzemo umwe, ikanganya ibiri ndetse igatsindwa undi. Myugariro Emery Bayisenge uri mu bakinnyi bari gukina neza yatangaje ko bishimiye intsinzi ndetse ko bafite intego nshya zitandukanye n'ibyabaye mu mukino ibanza ya Rwanda Premier League.

Yagize ati: "Turishimye kuko ntibyari byoroshye, icy'ingenzi ni uko tubonye amanota atatu. Twatangiye imikino yo kwishyura, dufite intego nshya kandi zitandukanye kuko twibagiwe ibyaranze imikino ibanza."

Emery uzwiho gutera neza coup franc yagarutse ku bivugwa ko Rayon Sports itagira umukinnyi uhoraho uzitera ndetse byanagaragaye muri uyu mukino aho mbere yo gutsinda igitego Gikundiro yabonye coup franc nziza, Emery ayirekera Mugisha Didier wayiteye umunyezamu Ndikuriyo Patient akawufata.

Yagize ati: "Buri mukinnyi wese turamwumva kandi tumufitiye icyizere, iyo ayisabye turayimuha kuko twese nk'ikipe tuba dushaka intsinzi."

Rayon Sports iri ku mwanya wa 6 n'amanota 29 mu mikino 18 irushwa na APR FC ya mbere amanota 7 n'imikino 17. Gikundiro izagaruka mu kibuga tariki ya 13 Gashyantare ihura na Police FC saa 18:00 kuri Kigali Pele Stadium.

Emery Bayisenge ahanganiye umupira na Dusengimana Olivier wa AS Kigali

REBA IKIGANIRO EMERY BAYISENGE NA TAMBWE GLOIRE BAGIRANYE NA INYARWANDA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...