Dudu T. Niyukuri utuye mu gihugu cya Kenya hamwe n'umuryango we, afite indirimbo nshya yise “Sinzokena”, yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel. Ni indirimbo ishingiye ku buhamya bwe bwite nk'uko yabitangarije inyaRwanda.
Ati: "Hari amagambo umuntu asoma mu ijambo ry’Imana akumva ni meza pe. Ariko atarayaryaho ngo nawe yumve ukuntu ameze. Imana yagiye ihishura ukuntu yo ari Umungeri mwiza mu buzima bwanjye. Bikaba byaranteye kwandika ino ndirimbo nk'ubuhamya kugira ngo bitere intege [bikomeze] uyumva wese".
Integuza y'ibitaramo yise “Ah YayYaYa Concert” bizabera muri Canada
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Dudu T. Niyukuri yatangaje ko ateganya ibitaramo yise “Ah YaYaYa Concert” bizabera muri Canada kuva mu Ukwakira, gukomeza mu Ugushyingo, kugeza mu Ukuboza muri uyu mwaka wa 2026. Ibi bitaramo bizabera mu mijyi ya Ottawa, Montreal, Edmonton na Vancouver. Icyakora amatariki bizaberaho ntabwo aratangazwa.
Nyuma yo gutangaza aya makuru, abakunzi be batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabo bagaragaje icyifuzo cyo kuzamubona abataramira, ibintu byerekana ko afite igikundiro gikomeye mu mahanga.
Ku mpamvu atongeye kugaragara cyane nyuma ya album ye ya gatatu yise “Turafise Imana” yamuritse muri 2022, Dudu yasubije mu buryo bwuje urwenya ati: "Data arakora, nanje nkakora [yahise aseka]". Mu magambo y'Ikirundi yakomeje agira ati: "Uko ndonse akaryo ko gusangira n’abantu b’Imana ndabikora".
Uyu muramyi w'izina rikomeye mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba, yongeyeho ko yari ahugiye mu mirimo itandukanye y’ivugabutumwa n’umuziki, asobanura ko hari izindi ndirimbo nyinshi ari gutegura, akaba azazishyira hanze mu bihe biri imbere, ati: "Indirimbo zindi ziri inyuma [ziraje]".
Dudu yakomoje ku ruhisho afitiye abakunzi be bo mu Rwanda, mu Burundi na Kenya bafite inyota yo kongera gutaramana na we, avuga ko nawe abazirikana cyane akaba ategereje igihe cy'Imana. Ati: “Natwe turategereje ko umuryango w’Imana ufunguka dushobore kongera kubonana. Pawulo yaravuze ati: ‘Ndabasengera ngo nzongere mbabone nkiri mu mubiri.’ Nanjye ni uko.”
Aho Gospel yo mu Rwanda igeze ni intsinzi ikomeye mu Bwami bw'Imana - Dudu
InyaRwanda yabajije Dudu T. Niyukuri nk'umuramyi w'umunyabigwi mu Karere, uko yakira kubona imbuto yabibye kera, zareze zikaba ziri komora ubwoko bw'Imana. Umunyamakuru ati: "Imbuto mwabibye mu muziki mu myaka ya kera, ubu zikaba ziravuyemo umusaruro ukomeye w’abaramyi barimo ba Chryso, Mbonyi, Lopez, n’abandi,..mubyakira gute?".
Dudu yagarutse ku mbuto z’ivugabutumwa n’umuziki byabibwe mu myaka yashize, zikabibwa n'abakozi b'Imana n'abaramyi batandukanye barimo na we ubwe, avuga ko yishimira kubona abaramyi benshi barimo Israel Mbonyi, Chryso Ndasingwa, Pastor Lopez n’abandi bakomeje kwagura umurimo w’Imana.
Yabajijwe ibi mu gihe umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Karere ukomeje gukundwa cyane, kandi Dudu akaba ari umwe mu babigizemo uruhare bakubaka umusingi ukomeye muri Gospel wubatsweho amateka atazibagirana.
Israel Mbonyi umaze imyaka 11 mu muziki ni we uyoboye mu mibare aho indirimbo ye "Nina Siri" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 89 kuri Youtube. Mbonyi yigeze kuvuga ko afatira icyitegererezo kuri Aime Uwimana - umuramyi wo mu kiragano kimwe na Dudu T. Niyukuri, Alexis Dusabe, Apollinaire, Tonzi, Richard Nick Ngendahayo, n'abandi.
Pastor Lopez wo mu Burundi aho Dudu yakoreye umurimo w'Imana igihe kinini, yatangiye umuziki muri 2021, akaba yarakuriye ku birenge by'abaramyi barimo Dudu, Apollinaire na Fabrice Nzeyimana. Ubu akunzwe mu ndirimbo "Imana yakandi karyo" imaze kurebwa na Miliyoni 9 kuri Youtube.
Mu Rwanda, Chryso Ndasingwa, Bosco Nshuti, Vestine na Dorcas, Papi Clever na Dorcas, Ben na Chance, James na Daniella, Alicia na Germaine, Josh Ishimwe, Annette Murava, Jesca Mucyowera, Prosper Nkomezi, Vumilia Mfitimana, ni abaramyi babonewe izuba n'abarimo Dudu, bakaba ari impamvu yo kwishimira urwego umuziki wa Gospel mu Rwanda ugezeho. Barakunzwe cyane.
Nka Chryso Ndasingwa, amaze imyaka 5 gusa mu muziki dore ko yawutangiye mu bihe bya Covid-19. Indirimbo ze nka "Wahinduye Ibihe", "Ni Nziza", "Wahozeho" n'izindi zatumbagije ubwamamare bwe, ndetse zimufasha kwandika amateka yo kuzuza BK Arena mu gitaramo cye cya mbere yakoze mu 2024. We n'umugore we Sharon Gatete, bamaze igihe bataramira i Burayi.
Dudu, benshi bita umwalimu w'umuziki kubera ubuhanga bwe mu myandikire, imicurangire n'imiririmbire, avuga ko akorwa ku mutima no kubona aba baramyi baheka ibendera rya Yesu Kristo, ubutumwa bwiza bukamamara ku isi hose.
By'umwihariko, yagarutse ku muziki wo mu Rwanda avuga ko yishimira urwego rwiza ugezeho, akaba ari intsinzi mu Bwami bw'Imana. Ati: “Ndishima cyane iyo ndebye aho Gospel yo mu Rwanda igeze. Kuba hari abakomeza kwagura umurimo bakawugeza no hanze y’igihugu ni intsinzi, kuko n’ubwami bw’Imana bugenda bwaguka.”
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda mu bihe bishize, Dudu T. Niyukuri yavuze ko afitiye Abanyarwanda umwenda wo kubataramira, cyane ko igitaramo cye aheruka gukorera mu Rwanda ari “Stand for Jesus” cyabaye mu 2015. Yavuze ko yifuza kongera gutaramira mu Rwanda, nubwo atatangaje itariki.
Yagize ati: “Sinavuga itariki, ariko turabitegura kandi turabisengera. Twizeye ko Yesu azadusubiza, maze umunsi umwe twongere duhurire hamwe duhimbarize Imana.”
Dudu T. Niyukuri witegura kujya kogeza Yesu mu gihugu cya Canada, ni umwe mu baramyi bafite izina rikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Azwi nk’umuhanzi wuzuye, ufite ubuhanga mu kwandika, kuririmba no gucuranga, akaba abarirwa mu bahanzi ba Gospel bafite ubumenyi buhambaye mu muziki.
Yamamaye mu ndirimbo zafashije benshi kwegera Imana zirimo: "Ah YaYaYa", "Akira", "Subira", “Ndagushima”, “Ntabe ari twebwe”, “Hozana”, “Sinicuza” n’izindi. Album ye ya gatatu aheruka gushyira hanze igizwe n’indirimbo 12 zirimo “Nzohora nshima”, “Mu maraso yawe”, “Yaraciye inzira”, “Mbega urukundo” n’izindi.
Dudu yavuze ko afite inyota yo gutaramira mu Rwanda no mu Burundi

Dudu yateguje ibitaramo bizenguruka igihugu cya Canada
REBA INDIRIMBO "AH YAYAYA" YA DUDU ARI NAYO YITIRIWE IBITARAMO BYE MURI CANADA