Nyina, Danielle McKenna, w’imyaka 46, yavuze ko ari “ikosa ry’ubuswa cyane” umukobwa we yakoze, none ubu akomeje gutakambira abantu kugira ngo bamufashe kubona amafaranga yo kujya kumusura ndetse n’ayo kwishyura umuzamwunganira mu mategeko.
Yanditse ati: “Mia yahamijwe icyaha i Dubai, ubu ari muri gereza nkuru. Ntabwo ndamubona kuva mu Ukwakira gushize. Nubwo ari muto, yize amategeko muri kaminuza, ntiyigeze akora ikibi mu buzima bwe, ariko yagize agakungu n’inshuti mbi, none arimo kubiryozwa.”
Danielle yongeye gushimira abamaze gutanga inkunga ku rubuga rwo gukusanya imfashanyo, avuga ko amafaranga azakoreshwa mu kumwoherereza ibyo akeneye, imanza, ndetse n’urugendo rwo kumusura.
Nk'uko Daily Mail ibitangaza, kugeza ubu ntiharamenyekana icyaha nyirizina Mia O’Brien yahamijwe cyatumye akatirwa gufungwa burundu. Ariko amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) asobanura neza ko:
-Ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bushobora gutuma umuntu ahanishwa igihano cya burundu cyangwa n’urupfu, bitewe n’ingano n’uko byagenze.
-Gukoresha ibiyobyabwenge nka cannabis, bishobora gutuma umuntu akatirwa nibura amezi 3 y’igifungo cyangwa agacibwa amande hagati ya £4,000 na £20,000.
-Kuba amaraso ye agaragaza ibiyobyabwenge na byo bifatwa nko “kugira ibiyobyabwenge mu mubiri.”
Ku rubuga rwo gukusanya imfashanyo, intego yari £1,600 ariko hamaze gutangwa hafi £700.
Mia O’Brien na nyina Danielle McKenna