Dubai: Hari guhembwa agatubutse abashishikariza ba mukerarugendo gusura uyu mujyi

Hanze - 25/07/2026 7:33 PM
Share:
Dubai: Hari guhembwa agatubutse abashishikariza ba mukerarugendo gusura uyu mujyi

Dubai yatangije gahunda nshya yiswe "Dubai Invite", igamije kongera umubare w'abakerarugendo basura uwo mujyi nyuma y'uko urwego rw'ubukerarugendo rugaragaje igabanuka ry'abawusura, by'umwihariko nyuma y'ingaruka zatewe n'amakimbirane hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri iyi gahunda, abaturage bafite uburenganzira bwo gutura muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE) bazajya bahabwa ibihembo igihe batumiye inshuti cyangwa abo mu miryango yabo bakaza gusura Dubai.

Ibi bihembo bishobora kuba birimo amajoro yo kurara muri hoteli, amafunguro muri resitora ndetse n'amatike yo gusura ahantu nyaburanga.

Iyi gahunda yatangijwe n'Urwego rwa Dubai rushinzwe Ubukungu n'Ubukerarugendo (Department of Economy and Tourism), ikazakomeza kuva ku wa 20 Nyakanga kugeza ku wa 31 Ukwakira 2026.

Abujuje ibisabwa bashobora guhabwa ibihembo bifite agaciro kagera kuri Dirham 3,000 (AED), bingana n'amadolari ya Amerika arenga 800, ni ukuvuga asaga miliyoni 1 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Abaturage bari guhembwa agatubutse ku bwo gushishikariza ba mukerarugendo gusura umujyi wa Dubai


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...