Iri serukiramuco rya Isaano Art Festival aba bacuranzi baje gucurangamo rizamara iminsi igera kuri ine yose. Ni iserukiramuco rizitabirwa n'abantu banyuranye barimo ababyinnyi, abavuga imivugo, abakora umuziki, abamurika imideri, abanyarwenya n’abandi bari mu byiciro binyuranye, intego akaba ari ugushimisha abantu bazitabira. Mu bazataramira abantu, harimo; abahanzi bakomeye barimo Andy bumuntu, Sam Band, Cubaka Justin Yvan Ngenzi, Peace, Weya, Tito Uribe, Alyn Sano kimwe n’iri tsinda rikomeye ryo mu Bufaransa.
Isaano Art Festival izatangira tariki 8 igeze 11 Gashyantare 2018 kuva saa kumi n'ebyiri z’umugoroba kugeza saa tanu z’igicuku muri One Love. Ni iserukiramuco ritegurwa na Positive Production iyoborwa na Judo Kanobana. Iri tsinda rya Dub Inc ryo mu Bufaransa ni itsinda rigizwe n’abacuranzi barindwi ariko mu ikipe yabo bagakunda kugendana n’abajyanama babo.
Dub Inc itsinda ryashinzwe muri 1997 rigizwe n'abasore nka; Hakim "Bouchkour" Meridja, Aurélien "Komlan" Zohou, Jérémie Grégeois, Moritz Von Korff, Frédéric Peyron, Idir Derdiche na Grégory "Zigo" Mavridorakis. Aba basore bose bamaze kugera mu Rwanda, akaba aribo bacuranzi bagize iri tsinda rizwi cyane mu gucuranga injyana zinyuranye zirimo, Reggae, Dancehall na Dub.
Dub Incorporation cyangwa Dub Inc ni itsinda kugeza ubu rimaze gushyira hanze Album zabo esheshatu zirimo; Diversité (2003), Dans le décor (2005) ,Afrikya (2008), Hors contrôle (2010), Paradise (2013) na "So What" (2016).
N'ubwo bageze i Kigali mu gicuku wabonaga bafite akanyamuneza
Judo Kanobana utegura Isaano Art Festival yari yaje kubakira
Ikipe yose yavuye mu Bufaransa yafatiye ifoto y'urwibutso mu Rwanda na Judo Kanobana wateguye iri serukiramuco
Igitaramo aba bacuranzi bo mu Bufaransa batumiwemo mu Rwanda
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo-Inyarwanda.com