Dua Lipa na Callum Turner bashyingiranywe mu muhango w’akataraboneka

Imyidagaduro - 31/05/2026 3:46 PM
Share:
Dua Lipa na Callum Turner bashyingiranywe mu muhango w’akataraboneka

Umuhanzikazi Dua Lipa yashyingiranywe n’umukinnyi wa filime Callum Turner mu muhango wemewe n’amategeko wabereye i Londres ku wa Gatandatu.

Dua Lipa w’imyaka 30, yagaragaye yambaye imyenda yera y’igitangaza igizwe n’ijipo n’ijaketi, anambaye ingofero nini.

Yari afite indabo z’umuhondo ubwo yasohokaga mu biro by’iyandikishamubano ari kumwe n’umugabo we mushya Callum Turner w’imyaka 36, wari wambaye isuti y’ubururu bwijimye.

Aba bombi batangiye gukundana mu 2024, nyuma yaho bafata icyemezo cyo kubana nk’umugabo n’umugore. Uyu muhango wemewe n’amategeko wabaye intangiriro y’ibirori bikomeye biteganyijwe kuzabera mu Butaliyani.

Nyuma y’uyu muhango, baritegura ibirori binini bizamara iminsi itatu mu mujyi wa Palermo, mu Butaliyani, aho bivugwa ko bizaba ari ubukwe bukomeye cyane mu myidagaduro y’uyu mwaka.

Ibyo birori bivugwa ko bizitabirwa n’ibyamamare bikomeye birimo Sir Elton John, Mark Ronson, Charli XCX, Donatella Versace n’abandi bo mu isi y’imyidagaduro n’imideli.

Amakuru avuga ko ibirori bizabera mu nyubako zihenze zirimo Villa Igiea aho abashyitsi bazacumbikirwa, ndetse na Villa Valguarnera aho umuhango nyirizina uzabera.

Dua Lipa ngo yishimiye cyane iyi ntambwe nshya, avuga ko umubano we na Callum ushingiye ku rukundo n’ubucuti bukomeye.

Callum Turner na we akomeje kuvugwa mu ruganda rwa filime za Hollywood, aho bivugwa ko ashobora kuba umwe mu bazahabwa uruhare rwa James Bond mu gihe kiri imbere.

Hari n’ivugwa ko Dua Lipa ashobora kwandika indirimbo ya filime ya James Bond mu gihe umugabo we yaba abonye uwo mwanya.

Ubukwe bwabo bukomeje gukurura abantu benshi kubera guhuza ibyamamare byo mu muziki, filime n’imideli.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...