Kwamamaza ibicuruzwa hifashishijwe ibyamamare ni kimwe mu bintu bikunze gukorwa cyane n’amasosiyete akomeye ku Isi, gusa iyo bikorwa nta masezerano yabayeho bishobora kuvamo ibibazo bikomeye by’amategeko ndetse n’indishyi z’akataraboneka.
Ni muri urwo rwego umuhanzikazi Dua Lipa uri mu bafite izina rikomeye mu muziki mpuzamahanga, yafashe icyemezo cyo kurega Samsung Electronics, ayishinja gukoresha isura ye mu kwamamaza televiziyo zayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Amerika, avuga ko Dua Lipa yasabye urukiko gutegeka Samsung kumuha indishyi zirenga Miliyoni 15 z’Amadorali ya Amerika, kubera ibihombo n’ikoreshwa ry’isura ye mu buryo avuga ko bunyuranyije n’amategeko.
Mu nyandiko zatanzwe mu rukiko rwa California, Dua Lipa yavuze ko ifoto ye yakoreshejwe ku makarito apfunyikwamo televiziyo za Samsung ndetse no mu bikorwa byo kwamamaza ibyo bicuruzwa, ibintu byatumaga abantu benshi batekereza ko yaba ari umwe mu bafatanyabikorwa cyangwa abamamaza iyi sosiyete.
Uyu muhanzikazi yavuze ko nta masezerano na make yigeze agirirana na Samsung ndetse ko atigeze yemera ko ifoto cyangwa isura bye byifashishwa mu bikorwa by’ubucuruzi bw’iyi sosiyete.
Abamwunganira mu mategeko batangaje ko mbere yo kujya mu nkiko bagerageje kuvugana na Samsung bayisaba guhagarika gukoresha iyo foto, gusa ngo ntibyigeze bihabwa agaciro.
Iki kibazo cyahise gikurura impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bafana ba Dua Lipa bavuze ko kuba babonaga isura ye ku bikoresho bya Samsung byabateraga gutekereza ko yaba yaragiranye amasezerano n’iyo sosiyete.
Dua Lipa ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku Isi muri iki gihe, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe zirimo “Levitating”, “Don’t Start Now”, “Houdini” na “New Rules” yarebwe n'abarenga Miliyari 3.2 kuri Youtube. Uretse umuziki, anazwi cyane mu bikorwa byo kwamamaza ibigo bikomeye ndetse no mu ruganda rw’imideri.
Kugeza ubu Samsung ntacyo iratangaza kirambuye kuri uru rubanza, gusa bamwe mu basesenguzi bavuga ko rushobora kuba kimwe mu birego bikomeye bijyanye no gukoresha amashusho n’isura by’ibyamamare mu kwamamaza hadakurikijwe amategeko.


Dua Lipa ari mu bahanzi b’ibyamamare ku Isi by'umwihariko akaba yaramamaye mu ndirimbo zirimo “Levitating”, “New Rules” na “Don’t Start Now”


