DRC igiye kugurisha uduce ducukurwamo peterori na gaze muri Pariki ya Virunga bizagira ingaruka ku ngagi

Hanze - 28/07/2022 2:42 PM
Share:
DRC igiye kugurisha uduce ducukurwamo peterori na gaze muri Pariki ya Virunga bizagira ingaruka ku ngagi

Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ivuga ko ikomeje umugambi wo kugurisha igice kinini gicukurwamo peterori na gaze mu mashyamba y'iki gihugu.

Minisiteri ya Hydrocarbon mu tangazo ryayo, yavuze ko izagurisha ibice 27 bicukurwamo peterori na 3 bicukurwamo gaze byiyongera kuri 16 iki gihugu cyari cyasezeranyije muri Gicurasi. Muri ibyo bice harimo ibiri muri Pariki y'ibirunga bishobora kuzashyira ingagi zibituyemo mu kaga.

Didier Budimbu, Minisitiri wa Hydrocarbons yatangaje ku wa kabiri ko gucuruza peterori yabo mu bihugu by'amahanga bizagirira akamaro abaturage. Mu kiganiro n'abanyamakuru yagize ati "Perezida Felix Tshisekedi afite intego yo kuvana abaturage be mu bukene".

Akanama gashinzwe impunzi muri Norvège kavuga ko DRC ifite abantu barenga miriyoni 27, barimo abana barenga miriyoni 3 badafite ibiryo bihagije byo kubabeshaho, bakaba ari kimwe cya gatatu cy'abaturage, naho abandi miriyoni 5 bavanywe mu byabo.

Icyifuzo cyashyizweho umukono n'abantu barenga 100.000, gihamagarira Perezida Felix Tshisekedi wa DRC guhagarika icukurwa rya peterori na gaze mu duce dushya muri iki gihugu, nk’uko byatangajwe na Greenpeace USA.

Umuyobozi mpuzamahanga ushinzwe imishinga y'amashyamba muri Congo wa Greenpeace Africa, Irene Wabiwa Betoko yagize ati " Amezi atandatu gusa nyuma yo gushyira umukono ku masezerano ya miriyoni 500 yo kurinda amashyamba muri COP26, guverinoma ya Congo iri gushoza intambara ya peterori na gaze ku isi" .


Yakomeje avuga ati "Igiciro gihamye kizishyurwa n'abaturage ba Congo batazi iby’iri gurishwa, badafite amakuru y'ingaruka zabyo ku buzima n'imibereho yabo, benshi muri bo bazabirwanya kandi tuzifatanya nabo". Gusa Budimu we yamaganye abanenga iri gurishwa avuga ko imiryango itegamiye kuri leta itagomba gutegeka igihugu cyigenga uko kiyoborwa.

Yakomeje avuga ko icyemezo cyafashwe ari icyo guha abava mu miryango ikennye cyane kugira ngo bagerageze kuzamura imibereho yabo binyuze mu bukungu, kuko hari abaturage ba Congo bakeneye kurya.

Minisiteri ya Hydrocarbon yavuze ko ifunguye amasoko imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga. Tugendeye kubyo Greenpeace yatangaje, yavuze ko ibigo bito n'ibiciriritse ari byo bizagira uruhare mu igurisha, nibabona harimo inyungu ibigo bikomeye nibwo bizazamo nk’uko byatangajwe na Tal Harris ushinzwe itumanaho mpuzamahanga.

Pariki ya Virunga iri mu ishyamba rikikije ibirunga muri Afurika yo hagati, ikaba icumbikiye kimwe cya kabiri cy’ingagi zigize isi. Iyi pariki ni umurage w’isi wa UNESCO, kandi ni agace karinzwe cyane muri Afurika.

Iri shyamba rigizwe n'ubutaka bukungahaye kuri carbon , iyo hacukuwe hasohora imyuka myinshi ya Carbon dioxyde (imyuka ihumanya) izamuka mu kirere, bikagira uruhare mu ihindagurika ry'ikirere. 

Kongera impushya zo gucukura peterori, ni imwe mu ngero zongera ikoreshwa ry’ibikoresho bisohora umwuka wangiza ikirere. Cyamunara iteganyije kuba ku ya 28 na 29 Nyakanga.


Source: CNN



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...