DRC: Abantu 131 bamaze guhitanwa na Ebola, Amerika itangira gukura abaturage bayo mu gihugu

Ubuzima - 19/05/2026 7:42 AM
Share:

Umwanditsi:

DRC: Abantu 131 bamaze guhitanwa na Ebola, Amerika itangira gukura abaturage bayo mu gihugu

Umunyamerika umwe wanduye icyorezo cya Ebola mu gihe yakoraga ibikorwa by’ubuvuzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yajyanywe mu Budage kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihariye nyuma yo gutangira kugaragaza ibimenyetso by’iyo ndwara.

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Centers for Disease Control and Prevention (CDC), cyatangaje ko uwo muganga yanduye Ebola nyuma yo guhura n’abarwayi mu kazi yakoraga hamwe n’umuryango w’abamisiyoneri b’ubuvuzi muri RDC.

Kugeza ubu, abantu nibura 131 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola muri RDC, mu gihe habarurwa abantu barenga 513 bakekwaho kuyandura. 

CDC yavuze ko iri no gukurikirana gahunda yo gukura muri RDC nibura abandi Banyamerika batandatu bahuye n’iki cyorezo kugira ngo bashyirwe ahantu hihariye ho gukurikiranirwa.

Nyuma y’itangazo rya CDC, umuryango w’abamisiyoneri b’ubuvuzi Serge watangaje ko umwe mu baganga bawo, Peter Stafford, ari we wanduye Ebola. Uyu muganga yakoreraga mu bitaro bya Nyankunde biherereye i Bunia kuva mu 2023, aho yari asanzwe avura abarwayi.

Uyu muryango watangaje ko abandi baganga babiri bahuye n’iki cyorezo, barimo umugore wa Peter Stafford witwa Rebekah Stafford, nta bimenyetso by’indwara bafite kugeza ubu, kandi bari gukurikiza amabwiriza yo kwishyira mu kato.

Serge yavuze ko Peter Stafford, umugore we ndetse n’abana babo bane bari ahantu hizewe bari gukurikiranirwa no guhabwa ubufasha bwihariye.

Peter Stafford na Rebekah Stafford bahuriye mu ishuri ry’ubuganga rya Ohio State University mbere yo gushyingiranwa mu 2013.

Peter Stafford afite ubuhanga mu kubaga, mu gihe umugore we Rebekah ari inzobere mu buzima bw’abagore n’abana.

Uyu muryango wimukiye muri Afurika mu 2019, aho wabanje gukorera ubutumwa muri Togo mbere yo kujya muri RDC.

Amerika yafashe ingamba zikomeye

CDC yatangaje ko yashyizeho amabwiriza mashya abuza abanyamahanga binjiye muri RDC, Uganda cyangwa Sudani y’Epfo mu minsi 21 ishize kwinjira muri Amerika.

Ibyo byakozwe hashingiwe ku itegeko rya “Title 42”, ryemerera Leta ya Amerika gufata ingamba zihariye mu rwego rw’ubuzima rusange.

Nubwo bimeze gutyo, CDC yavuze ko ibyago by’uko Ebola yakwira muri Amerika bikiri hasi. Yanatangaje ko iri kohereza abakozi bayo muri RDC kugira ngo bafashe mu bikorwa byo kurwanya iki cyorezo.

Perezida Donald Trump yavuze ko ahangayikishijwe n’iki cyorezo kiri muri RDC, ariko agaragaza ko kugeza ubu nta kimenyetso cy’uko cyageze muri Amerika kiraboneka.

OMS yatangaje ko ari ikibazo mpuzamahanga cy’ubuzima

World Health Organization (OMS/WHO) yatangaje ko iki cyorezo cya Ebola ari ikibazo mpuzamahanga cy’ubuzima gikomeye.

BBC yanditse ko ubwoko bwa Ebola buri gukwirakwira ubu buterwa na virusi ya Bundibugyo, kandi kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti byemewe byo kuyivura biraboneka.

OMS yavuze ko iki cyorezo kiri cyane cyane mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa RDC, kandi ko gishobora gukwira cyane kurushaho kurusha uko imibare iri kubigaragaza ubu.

Iki kigo cyanasabye ibihugu bituranye na RDC kongera ingamba zo kugenzura abantu ku mipaka no gukaza ubwirinzi mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

U Rwanda narwo rwatangaje ko rwakajije igenzura ku mupaka warwo na RDC nk’ingamba zo kwirinda.

Ebola ni indwara ikomeye cyane yandura binyuze mu guhura n’amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu cyangwa inyamaswa yanduye.

Ibimenyetso byayo bishobora kugaragara hagati y’iminsi ibiri na 21 nyuma yo kwandura, harimo umuriro mwinshi, kubabara umutwe, umunaniro ndetse n’ibindi bimenyetso bisa n’iby’ibicurane.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...