Amezi agera kuri 4 arashize Umujyi wa Bunagana uri ku mupaka n’uduce two hafi yawo mu karere ka Rutshuru byigaruriwe n’umutwe wa M23 wirukanye ingabo za leta.
Col Désiré Lobo na Col Jean-Marie Diadia wa Diadia
bari bakuriye imitwe y’ingabo, bararegwa ibyaha bine nk’uko iyo radio iterwa
inkunga na ONU ibivuga.
Ntibiramenyekana neza niba Lobo na Diadia wa Diadia bahakana cyangwa bemera ibyaha baregwa. Bivugwa ko aba basirikare ubu bafunze, bombi bari bakuriye ibikorwa bya gisirikare muri ako gace ubwo umujyi wa Bunagana wafatwaga.
Aba bombi bashinjwa gutuma Bunagana
ifatwa ubwo bataga intwaro, ndetse n’imodoka z’ingabo za leta mu maboko ya
M23.
Ubwo uyu mujyi wafatwaga amashusho yagaragaje bamwe mu ngabo za DR Congo, bambuka umupaka wa Bunagana bahungira muri Uganda. Aba basirikare bahunze baje gusubizwa iwabo biciye mu bufatanye bw’ibihugu byombi.
Radio Okapi ivuga ko mu iburanisha ryabaye kuwa gatatu
ushize, abunganira abaregwa basabye ko barekurwa by’agateganyo kuko barwaye
bikomeye.
Aba basirikare bafunze kuva muri Nyakanga (7), urubanza rwabo ruzakomeza kuwa gatatu w’iki cyumweru, nk’uko Radio Okapi ibivuga.
Ibyaha baregwa bibahamye bashobora gukatirwa igihano cy’urupfu. Mu mpera z’icyumweru gishize umuvugizi w’umukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, yavuze ko ingabo ziteguye gutera M23 zikisubiza ibice izi nyeshyamba zafashe.
M23 nayo
yasohoye itangazo inenga ko leta “idashaka inzira y’ibiganiro " kandi ko ibona
ingabo za leta zirimo kwitegura kubatera, ko nabo biteguye “gusubiza ibyo
bitero ".
Inkomoko: BBC