Ku munsi w'ejo ni bwo hakinwe umukino wa nyuma w’irushanwa rya US Open, wari wahuje Jannik Sinner wari watsinze Felix Auger-Aliassime amaseti 3-1 na Carlos Alcaraz we wari watsinze Novak Djokovic amseti 3-0 muri 1/2,.
Uyu mukino wakurikiwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump, warangiye
Carlos Alcaraz yongeye kwegukana US Open nyuma y’uko ari we wari wanegukanye iyo
mu mwaka ushize atsinze amaseti 3-1.
Ibi
byahise bituma Drake ahomba ibihumbi 300 by’Amadorali, arenga Miliyoni 400 Frw.
Yari yakoze ‘Betting’ ko Jannik Sinner ariwe utsinda ariko birangira atsinzwe.
Drake asanzwe azwiho ibintu gutega ku mikino itandukanye, gusa akenshi birangira ahombye. Nko muri Copa Amerika nabwo yahombye ibihumbi 300 by’Amadorali aho yari yateze ko ikipe y’igihugu ya Canada iri butsinde Argentine muri ½ gusa birangira bitabaye.
Carlos Alcaraz yegukanye US Open