Nubwo intambara y'amagambo hagati ya Drake na Kendrick Lamar yabaye mu 2024 yarangiye, iracyavugisha abakunzi ba Hip-Hop. Abenshi bemeza ko Kendrick Lamar ari we wayitsinze nyuma yo gusohora indirimbo zirimo "Euphoria"na "Not Like Us", n'ubwo hari abakomeje gushyigikira Drake.
Indirimbo "Not Like Us" yakomeje kuba kimwe mu bikorwa by'umuziki bikunze kwibukwa igihe havuzwe Drake. N'ubwo uyu muraperi wo muri Canada ari gukomeza kwishimira album ye ICEMAN ikomeje kumvwa, gusa ntiyishimiye kubona ku Cyumweru konti ye ya YouTube ikurikirwa n'abarenga miliyoni 33 ishyirwaho iyi ndirimbo yuwo bahanganye.
Icyakora, iyo videwo yahise ikurwaho mu gihe gito nyuma yo kujya kuri konti ye. Nyuma byaje kumenyekana ko atari Drake wenyine wari wagabweho igitero, ahubwo ko hari igikorwa kinini cyo kwinjirira konti za bamwe mu bahanzi bakomeye ku isi.
Mu bandi bibasiwe harimo D4vd, Kanye West, Frank Ocean, Playboi Carti ndetse na Kendrick Lamar ubwe. Kuri zimwe muri izo konti, hackers bashyizeho indirimbo zitari zasohoka ndetse na demo z'abahanzi, mu gihe kuri konti ya D4vd bashyizeho ubutumwa n'indirimbo zimushinyagurira zishingiye ku rubanza rw'ubwicanyi yigeze kuvugwamo.
Ibi bibaye mu gihe ibibazo by'umutekano mu ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera. Mu byumweru bishize, hari n'ibindi bikorwa byo kwiba amakuru byibasiye konti za iCloud z'ibyamamare birimo ilykimchi, Ari Fletcher na Camryn LaVine, aho amafoto yihariye yabo yasakajwe ku buryo bunyuranyije n'amategeko.
Nubwo ubu bujura bwa YouTube butandukanye n'ubwo kwiba amakuru yo muri iCloud, bwongeye kugaragaza ko ibibazo by'umutekano wo mu ikoranabuhanga bikomeje gufata indi ntera, aho hackers bagenda barushaho gukoresha uburyo buhanitse kandi bagakomeza kwibasira ibyamamare n'imbuga zabo.


Drake yibasiwe n'abajura b'ikoranabuhanga, konti ye ya YouTube ishyirwaho indirimbo "Not Like Us"
