Nk’uko bigaragara mu
mashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugore yaraje ahagarara
imbere ya Drake muri iki gitaramo afite icyapa cyanditseho ko yifuza ko uyu
muraperi ukunzwe cyane n'igitsina-gore yamubera se w’umwana atwite.
Uyu muraperi akimara
kubona ubusabe bw’uyu mugore, yamuhaye impano y'amadorari 25,000. Uyu mugore
yamugegejejeho icyifuzo cye abinyujije mu ndirimbo y’uyu muraperi yitwa “Rich
Baby Daddy," yahuriyemo na Sexyy Red na SZA.
Amaze kumubona yagize
ati: “Yari afite icyapa cyanditseho ngo ‘ntwite amezi atanu, ushobora kuba papa
w'umukire w’umwana wanjye?’ Mbere ya byose, sinshaka kubabaza papa we wa nyawe,
nah’ubundi rwose nakabikoze."
Drake yashimangiye ko
icyo yari ashyize imbere ari umutekano w’umufana we, hanyuma amusaba kumuha 25.000$
yakwifashisha mu gutangira ubucuruzi bwunguka.
Yabwiye uyu mufana ati:
“Mbere na mbere banza uve aho hantu uri tugushyire ahantu heza hameze nko muri
VIP kubera ko ntabwo waba utwite ngo batangire kugusunika hirya no hino. Icya kabiri,
ndifuza kuguha 25.000$ [ararenga Miliyoni 32 Frw] kugira ngo ubashe kubera mama w’umukire umwana wawe."
Si ubwa mbere Drake akoze igikorwa nk'iki, kuko no muri Nzeri umwaka ushize, yahinduriye ubuzima umufana wari wagurishije utwe twose kugira ngo ashobore kwitabira igitaramo cye yari yakoreye i Las Vegas, amuha arega Miliyoni 50 Frw.
Uyu muraperi ukomoka
muri Canada, afitanye umwana umwe w’umuhungu n’umuhanzikazi ufite inkomoko mu
Bufaransa, Sophie Brussaux. Gusa, Drake yamaze gutangaza ko atazigera akora
ubukwe kuko nta mukobwa yifuza gukomeretsa mu buzima.

Drake yongeye guhindurira ubuzima umufana we