Uyu muhanzi ukomoka muri
Canada, wamamaye mu ndirimbo nka One
Dance, God’s Plan
n’izindi, yashyize hanze ifoto
y’igihombo yagize ku rubuga rwa Instagram
Story, agaragaza uko ibintu byamugendekeye nabi kuri Stake, urubuga ruzwiho kwakira abantu
bakina imikino y’amahirwe ku rwego mpuzamahanga.
Mu butumwa yanditse buherekeza iyo foto, Drake yagize ati: “Ngomba
no gusangiza uruhande rubabaje rw’imikino y’amahirwe... Ibyo natakaje ubu
birarenze. Nizeye ko vuba nzbasangiza intsinzi nini, kuko ni njye njyenyine
utaragera kuri 'max', mu gihe abandi bayigeraho buri cyumweru.”
Iyi si inshuro ya mbere
Drake atakaje amafaranga menshi mu mikino. Muri Kanama 2024, uyu muraperi w’imyaka
37 yateze kuri Israel Adesanya
mu mukino wa UFC wo guhatanira umukandara w’icyiciro cy’abafite ibiro byo
hagati, ariko aza gutakaza 450,000$
nyuma y’uko Dricus du Plessis
yegukanye intsinzi.
Nyuma y’amezi atatu, mu
Ugushyingo 2024, yongeye gutakaza 355,000$
ubwo yategaga kuri Mike Tyson
wari ugiye kurwana na Jake Paul
mu mukino w’iteramakofi wabereye kuri AT&T
Stadium i Arlington muri Leta ya Texas, Tyson akaba yaratsinzwe.
Drake, uretse kuba azwi
nk’umuhanzi ukunzwe n’abatari bake ku isi, anakunze kuvugwa mu bikorwa bikomeye
by’ubugiraneza, ubucuruzi, imyidagaduro, ariko kandi ari no mu byamamare
bikunze gukina cyane imikino y’amahirwe, harimo no gushyira amafaranga menshi ku
byemezo bishingiye ku bitekerezo gusa.