Drake yatakaje arenga miliyoni 100$ mu mikino y’amahirwe mu gihe cy’ukwezi kumwe

Imyidagaduro - 19/06/2025 12:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Drake yatakaje arenga miliyoni 100$ mu mikino y’amahirwe mu gihe cy’ukwezi kumwe

Umuraperi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Aubrey Drake Graham uzwi nka Drake, ari mu gahinda nyuma yo gutakaza akayabo karenze miliyoni 124 z’amadolari y’Amerika mu gihe cy’ukwezi kumwe kubera imikino y’amahirwe azwiho gukina kenshi.

Uyu muhanzi ukomoka muri Canada, wamamaye mu ndirimbo nka One Dance, God’s Plan n’izindi, yashyize hanze ifoto y’igihombo yagize ku rubuga rwa Instagram Story, agaragaza uko ibintu byamugendekeye nabi kuri Stake, urubuga ruzwiho kwakira abantu bakina imikino y’amahirwe ku rwego mpuzamahanga.

Mu butumwa yanditse buherekeza iyo foto, Drake yagize ati: “Ngomba no gusangiza uruhande rubabaje rw’imikino y’amahirwe... Ibyo natakaje ubu birarenze. Nizeye ko vuba nzbasangiza intsinzi nini, kuko ni njye njyenyine utaragera kuri 'max', mu gihe abandi bayigeraho buri cyumweru.”

Iyi si inshuro ya mbere Drake atakaje amafaranga menshi mu mikino. Muri Kanama 2024, uyu muraperi w’imyaka 37 yateze kuri Israel Adesanya mu mukino wa UFC wo guhatanira umukandara w’icyiciro cy’abafite ibiro byo hagati, ariko aza gutakaza 450,000$ nyuma y’uko Dricus du Plessis yegukanye intsinzi.

Nyuma y’amezi atatu, mu Ugushyingo 2024, yongeye gutakaza 355,000$ ubwo yategaga kuri Mike Tyson wari ugiye kurwana na Jake Paul mu mukino w’iteramakofi wabereye kuri AT&T Stadium i Arlington muri Leta ya Texas, Tyson akaba yaratsinzwe.

Drake, uretse kuba azwi nk’umuhanzi ukunzwe n’abatari bake ku isi, anakunze kuvugwa mu bikorwa bikomeye by’ubugiraneza, ubucuruzi, imyidagaduro, ariko kandi ari no mu byamamare bikunze gukina cyane imikino y’amahirwe, harimo no gushyira amafaranga menshi ku byemezo bishingiye ku bitekerezo gusa.

Drake yatangaje ko yahombye miliyoni 100$ mu mikino y'amahirwe mu kwezi kumwe gusa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...