Drake yasohoye Album eshatu icyarimwe, akomoza ku makimbirane ye na Kendrick Lamar

Imyidagaduro - 17/05/2026 5:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Drake yasohoye Album eshatu icyarimwe, akomoza ku makimbirane ye na Kendrick Lamar

Umuraperi Drake yongeye gutungura abakunzi b’umuziki ku Isi, asohora Album eshatu icyarimwe, ibintu bitari bimenyerewe mu ruganda rwa muzika.

Izo Album zirimo Iceman, Habibti na Maid of Honour. Zose hamwe zikubiyemo indirimbo 43. Muri zo harimo n’imikoranire n’abandi bahanzi bakomeye barimo Central Cee, 21 Savage n’abandi.

Izi album nshya ni zo za mbere asohoye kuva amakimbirane ye n’umuraperi Kendrick Lamar yarushaho gukara mu 2024.

Drake yagaragaje imiterere itandukanye muri buri album. Iceman yibanda cyane kuri rap na hip-hop, Habibti igendera cyane ku njyana ya R&B, naho Maid of Honour ikaba igaruka ku njyana ya dance music.

Ikibazo benshi bibazaga ni ukumenya niba Drake azagaruka ku ntambara y’amagambo amaze igihe ari hagati ye na Kendrick Lamar.

Mu ndirimbo zimwe, Drake yazikoze asa n’utunga agatoki Lamar, amushinja gukoresha aho avuka i Compton nk’aho agaragaza ibikorwa by’ubugiraneza, ariko nyuma agasubira mu buzima bw’ibyamamare.

Mu ndirimbo imwe agira ati “Gutanga inkeri imbere ya camera mu gace kanyu, hanyuma ugasubira mu misozi.”

Mu yindi ndirimbo ifungura album Iceman yise Make Them Cry, Drake agaragaza amarangamutima ye mu gihe amakimbirane yari akomeye, aho avuga ko yahisemo gukora wenyine kubera ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Hari aho avuga ati “Iyi album yagombye kuba ifite abashyitsi benshi bakomeye… ariko mbabwije ukuri, ndi jyenyine kubera ubuzima bwanjye bwo mu mutwe.”

Drake yanagaragaje ko hari abandi bahanzi n’ibyamamare batandukanye bagaragaye bashyigikiye Kendrick Lamar, harimo n’umukinnyi wa basketball LeBron James wari witabiriye igitaramo cya Lamar ubwo ayo makimbirane yari akomeye.

Izi album nshya zije nyuma y’uko Drake amaze iminsi akoresha uburyo butandukanye bwo kuzamura isohoka ryazo, harimo kuyimurika ku mbuga nkoranyambaga, aho yagiye atangaza indirimbo nshya, agaragaza abahanzi bakoranye na we ndetse akagenda asiga ubutumwa bwihariye bujyanye n’izi album.

Mu gice cya nyuma cya ‘episode’ ya kane ya livestream, Drake yagaragaje ishusho y’udushumi dutatu twa ‘hard drive’, asa n’utangaza ko ari zo album eshatu.

Yanagaragaye kandi asenya imashini zifashishwa mu kwiyongera kwa ‘views’ zagaragazaga indirimbo ya Kendrick Lamar Not Like Us, ibintu byakomeje kugaragaza ubushyamirane hagati y’aba bahanzi bombi.

BBC yanditse ko nubwo nta sesengura riratangazwa ku rwego rw’abasesenguzi, bivugwa ko izi album zateye impagarara ku mbuga zicuruza umuziki, aho zimwe zahungabanye kubera abafana benshi bahise bifashisha serivisi zitandukanye bashaka kumva izi ndirimbo nshya.

Drake kandi yakomeje kwifashisha ibikorwa binini byo kwamamaza, birimo nko gutaka stade ya Toronto Raptors ku ntebe ye y’uburyo bwa “ice”, ndetse no guhindura CN Tower iri Toronto ibara ry’ubururu mu gihe cya ‘livestream’ ye.

 

Drake asohoye Album eshatu icyarimwe, agaruka ku makimbirane ye na Kendrick Lamar mu ndirimbo nshya zakuruye impaka ku Isi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...