Uyu muhanzi w’imyaka 38
yabigarutseho mu kiganiro 'Not This
Again Podcast' cya Bobbi Althoff cyatambutse ku wa 2 Nzeri. Umuyobozi
w’ikiganiro yaramubajije ati: “Hari
abantu bavuga ko wakoze operasiyo yo kugaragaza imikaya yawe.”
Drake yahise asubiza ati:
“Oya. Abantu bakunda kugana abaganga
kenshi ngo bakore ibyo bintu, ariko jye si ko bimeze.”
Yavuze kandi ko hari
n’abamwitaga “BBL Drizzy”,
bavuga ko yaba yarakoze Brazilian Butt
Lift (BBL). Yabivuze aseka, ati: “Simpamya
niba ikibuno cyanjye cyagaragaraga nabi ubwo ninjiraga hano.”
Nubwo yahakanye ibyo kuvugurura umubiri we binyuze mu kwibagisha, yemeye ko ifoto ye yavugishije abantu
ku mbuga nkoranyambaga yari yahinduwe hifashishijwe porogaramu ya Facetune. Yagize ati: “Nari mvuye muri gym, mfite ibyuya. Nshobora
kuba naratuganije iyo foto, ariko ntabwo ndi uko mubibona.”
Ibihuha by’uko Drake yaba
yaribagishije byatangiye mu 2024, ubwo umuhanzi Metro Boomin yasohoraga indirimbo yo kumunenga yise “BBL Drizzy”, mu gihe hari
urunturuntu hagati ya Drake na Kendrick Lamar. Muri Kamena 2025 nabwo byongeye
kuzamuka ubwo yashyiraga hanze ifoto yerekana imikaya ye.
Drake yemeje ko
imyitozo ngororamubiri ari yo imufasha kumera neza, ndetse ko n’umuhungu we
w’imyaka irindwi, Adonis, akora
cyane imyitozo kumurusha. Yagize ati: “Afite
eight-pack, ibintu biteye amatsiko. Afite umuhate kurusha uwo nigeze kugira
cyangwa nzigera ngira.”