Amakuru yatangajwe na Hits Daily Double ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2026, avuga ko Drake ari mu biganiro by’abahanzi bashobora kuzaba ku isonga muri iri serukiramuco rizaba umwaka utaha.
Drake ashobora kongera gusubira muri Coachella nyuma y’imyaka irenga icumi, kuko yari umwe mu bahanzi bakomeye baririmbye muri iri serukiramuco mu 2015.
Drake kandi yigeze kugaragara muri Coachella mu 2017, ubwo yaratunguranye kuribyiniro mu gitaramo cy’umuraperi Future.
Aya makuru aje mu gihe Drake yari aherutse gutangaza ko ateganya gukora ibitaramo hirya no hino ku isi mu 2027, mu rwego rwo kumurika album ze Iceman, Maid of Honour na Habibti, zasohotse muri Gicurasi 2026.
Mu kiganiro yagiranye na eTalk Canada muri Nzeri, Drake yagize ati: “Birumvikana ko urugendo rw’ibitaramo ruzaba, ndetse hari n’ibindi biri imbere. Tuzaba turi hanze muri 2027 kugira ngo twongere duhure n’abafana hirya no hino ku isi.”
Ku wa Gatanu kandi, Drake yashyize hanze album ye Habibti, yise Habibti (FOMO), iriho indirimbo nshya enye zakoreshejwe muri filime ye Fear Of Missing Out (FOMO).
Muri izo ndirimbo harimo “Solar Eclipse” yakoranye na Don Toliver, ndetse na “Choosin’ Texas”, indirimbo ya Ella Langley yasubiwemo na Drake.
Iyo album kandi iriho “Québec”, “Cold Shoulder” yakoranye na Don Toliver na Yebba, ndetse na “Classic Pt. 2”.
Uretse indirimbo nshya, iyi verisiyo ya Habibti (FOMO) yanashyizwemo amashusho mashya y’indirimbo ziri kuri album Maid of Honour na Habibti.

Drake ashobora kugaragara muri Coachella 2027