Muri uru rugendo, Drake azazenguruka
imigabane itandukanye, ariko intangiriro za 2027 akazihuriza ku Mugabane
w’Afurika.
Azatangirira i Cape Town tariki 8 Mutarama
2027, akomereze i Johannesburg tariki 9 Mutarama 2027. Nyuma azerekeza i Lagos
muri Nigeria tariki 16 Mutarama 2027, mbere yo gukomereza i Cairo tariki 23
Mutarama 2027.
Urugendo ruzakomereza muri Morocco aho azataramira
i Marrakech tariki 23 Mutarama 2027 ndetse na Casablanca tariki 26 Mutarama
2027.
Nyuma y’aho ni bwo azagera i Kigali ku wa
10 Gashyantare 2027, akomereze i Nairobi tariki 13 Gashyantare 2027, i Luanda
tariki 15 Gashyantare 2027 ndetse na Abidjan tariki 17 Gashyantare 2027.
Azasoza ibitaramo bye muri Afurika anyuze
i Dar es Salaam mbere yo gusoza i Gaborone tariki 24 Gashyantare 2027.
Drake, amazina ye nyakuri ni Aubrey Drake
Graham, ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’umuziki
wa Hip-Hop na R&B ku Isi.
Yatangiye kwamamara mu 2009 abikesha
mixtape ye “So Far Gone” yakunzwe cyane irimo indirimbo nka “Best I Ever Had.”
Iyi mixtape yamufunguriye amarembo yo gusinyishwa na Lil Wayne mu nzu ya Young
Money Entertainment.
Mu 2010 yasohoye album ye ya mbere “Thank
Me Later” yahise igera ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard 200, ibintu
byahise bimushyira mu bahanzi bakomeye muri Amerika no ku Isi.
Yakomeje kubaka izina rikomeye abinyujije
kuri album zakunzwe zirimo “Take Care” (2011), “Nothing Was the Same” (2013),
“Views” (2016) ndetse na “Scorpion” (2018) yamuhesheje agahigo gakomeye, aho
indirimbo nka “God’s Plan” na “In My Feelings” zacaga ibintu ku Isi hose.
Drake azwiho kuba ari umwe mu bahanzi
bafite ibihangano byinshi byinjiye ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard,
ndetse akaba yaranatwaye ibihembo byinshi bikomeye birimo Grammy Awards.
Igitaramo cya Drake i Kigali ni indi
ntambwe ikomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwakira ibitaramo by’abahanzi
mpuzamahanga, bikomeje gushyira Kigali ku ikarita y’imyidagaduro ku rwego
rw’Isi.
Ni igitaramo gitegerejweho kuzana imbaga
y’abakunzi b’umuziki baturutse mu bihugu bitandukanye, ndetse kikaba cyanatanga
amahirwe ku bahanzi nyarwanda yo kwigaragaza ku rubyiniro rumwe n’umwe mu
bahanzi bafite izina rikomeye ku Isi.
Kwamamaza uru rugendo biracyari mu
ntangiriro, ariko nta gushidikanya ko uku kuza kwa Drake mu Rwanda kuzaba ari
imwe mu nkuru zikomeye zizavugwa cyane mu myidagaduro yo muri Afurika mu 2027.

Drake azataramira i Kigali ku wa 10
Gashyantare 2027, mu gitaramo kiri mu ruzinduko rwe rwa “Freeze The World Tour”
ruzenguruka Afurika






