Umunyamategeko Dr Richard Gasana yasobanuye impamvu Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kandi hariho amategeko, asobanura ko amategeko ubwayo yonyine adahagije kugira ngo hagire igikorwa.
Dr Richard yagize ati: "Amategeko ntabwo ahagije kugira ngo ibintu bikorwe. Hariho amategeko ariko hariho n'ubushake, icya ngombwa ni ubushake. Amategeko ashobora kuba ariho, ari meza, akoze neza, yanditse, ariko iyo nta bushake bwa politiki buriho ntabwo ibintu bikorwa."
Yakomeje asobanura ko Jenoside yateguwe ndetse yatangiye kera guhera mu 1959 kugeza kuri karundura yabaye mu 1994, ariko ubutegetsi bwariho icyo gihe ntibwigera buhana abijandikaga mu bwicanyi bwari bugamije gutsemba uwitwa Umututsi wese.
Ati: "Perezida Kayibanda yigeze gukoresha ijambo 'Jenoside,' icyo gihe yararivuze rimuva mu kanwa. Yarabivuze ariko n'abagiye bakora ubwicanyi, abishe Abatutsi nta wigeze ahanwa kuva icyo gihe kugera mu 1994."
Mu kiganiro na RBA ,yasobanuye ko ubundi icyo gihe hariho itegeko rivuga ko umuntu wishe ahanishwa igihano cy'urupfu, ariko mu cyimbo cyo kubahana ahubwo hashyizweho irindi tegeko rihanagura cyangwa ribabarira icyaha cyo kwica Abatutsi.
Uyu munyamategeko yabisobanuye mu magambo avuga ati: "Icyo cyari ikintu kigaragaza yuko nubwo amategeko ariho ariko adashaka gukurikizwa kuko Jenoside ari gahunda iyo leta ifite yibikiye ishaka gukora igihe iki n'iki."
Dr Gasana kandi, yagaragaje ko hambere imvugo ya 'Never Again' nta mbaraga yari ifite, ari nayo mpamvu Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye nyuma y'uko Isi yiyemeje ko nta handi igomba kuba, avuga ko yifuza ko ubu yarushaho kongererwa imbaraga.
Ati: "Nakwifuza ko yagira imbaraga, ni icyifuzo cyanjye numva cy'umuntu wese wabonye ibyabaye mu Rwanda yifuza ko 'Never Again' igira icyo ivuga. Ariko ikibabaje ni uko kuva mu 1945 Jenoside yakorewe Abayahudi ihagarikwa kugera ubu ngubu iryo jambo mu by'ukuri ryabaye nk'imvugo isanzwe gusa. Ni imvugo abantu bavuze kugira ngo bishimishe ku mutima."
Yashimangiye ko nubwo bashyizeho iyi mvugo ngo 'Ntibizongera ukundi,' nta gikorwa na kimwe gifatika bigeze bakora kugira ngo iyo mvugo igire icyo igeraho.
Yavuze ko ikigazagaza ko iyo mvugo itigeze ishyirwa mu bikorwa cyangwa se ngo igire ireme, ari uko amahanga arimo n'u Bufaransa bwari bufite ingabo mu Rwanda, yari azi ibiri kuhabera atigeze atabara ahubwo yagiye hariya akarebera gusa.