Ubusizi
ni uburyo bwo gutambutsa ubutumwa, ibitekerezo cyangwa amarangamutima
hifashishijwe imivugo, amagambo arambuye kandi atetse ku buryo bw’umuco. Ni
uburyo bwo kugaragaza ibitekerezo mu buryo bw’imivugo ishushanya, ikigisha,
ikanasesengura ibibazo by’ubuzima, umuryango n’imibanire y’abantu mu muryango
nyarwanda.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Umusizi Murekatete yavuze ati: “Ngaho nyaruka urebe,
usangize n’abandi, burya ni umusanzu mu ‘Ubusizi Nyarwanda’. Arubatse ni
igisigo kivuga ku buzima bw’umuryango, gishingiye ku nkuru mpamo y’umugabo
wubatse ubigira ibanga ariko agashaka gutereta inkumi akoresheje amaco y’inda.”
Murekatete
yasobanuye inkuru y’umugabo wateretse umukobwa akamukundisha umutima we wose
ariko atamubwiye ko yubatse.
Ibi
byababaje umukobwa kuko yari amaze kumukunda, ariko yamusobanuriye ko ibibazo
byose byo mu rugo bidakemurwa no gutesha abandi umutwe, kandi ko atamubereye
kubakira abasenye.
Ku
mpamvu yahisemo gukorana na Dr Nsabi, Murekatete yavuze ko “Dogiteri Nsabi ni
umuhanzi ufite impano n’ubuhanga, ukora ibihangano bisetsa ariko bikanigisha.
Twashimishijwe n’ubutumwa twagombaga gutambutsa mu gisigo Arubatse, ndetse
byinshi akora bisiga ubutumwa bwubaka umuryango Nyarwanda.”
Uyu
mwanya ugaragaza intangiriro y’urugendo rwa Dr Nsabi mu busizi, aho agamije
gutanga ubutumwa butandukanye bushingiye ku muco, umuryango n’ubuzima
nyarwanda. Ubusizi bufasha abantu gusobanukirwa ibibazo by’ubuzima bwabo,
kubaka umuryango no kumenya agaciro k’ubutumwa bwiza mu mibanire y’abantu.

Dr
Nsabi yatangiye urugendo rw’ubusizi nyuma y’igihe agaragara mu ruhererekane rwa
filime zitandukanye

Dr
Nsabi na Murekatete mu mwanya w’ubusizi, batambutsa ubutumwa bw’umuryango
nyarwanda muri ‘Arubatse’

Ubusizi
buhuye n’ubuhanzi: Abasizi bafatanyije mu gutambutsa inkuru y’umugabo wubatse
ariko ashaka urukundo rwa nyarwanda
Murekatete
na Dr Nsabi berekana impano n’ubutumwa bwabo

Murekatete
na Dr Nsabi bategura igisigo gishingiye ku nkuru mpamo y’umugabo wubatse
KANDA
HANO UREBE IGISIGO ‘ARUBATSE’ CY’UMUSIZI MUREKATETE NA DR NSABI
