Dr. Nicodeme yashimiye Leta yita ku bafite ubumuga bw'uruhu anavuga ku gitabo yise "Ubwami bw'Imana si ubw'amagambo"

Iyobokamana - 28/11/2025 8:53 AM
Share:
Dr. Nicodeme yashimiye Leta yita ku bafite ubumuga bw'uruhu anavuga ku gitabo yise "Ubwami bw'Imana si ubw'amagambo"

Dr Nicodème Hakizimana, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa OIPPA (Organisation for Integration and Promotion of People with Albinism), akaba ari nawe wayishinze ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza, yashimiye cyane Leta y'u Rwanda yita ku bafite ubumuga bw'uruhu.

Dr Nicodème Hakizimana, ni umukristo muri Angilikani ry'u Rwanda akaba azwiho guharanira uburenganzira bw'abafite ubumuga bw'uruhu rwera. Afite Master's Degree muri "Education Planning, Management and Administration" yakuye muri Mount Kenya na PhD muri tewolojiya yakuye muri Minnesota Graduate School of Theology yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mwanditsi w'ibitabo akaba n'umuvugabutumwa, yavukiye mu Majyaruguru y'u Rwanda mu Karere ka Musanze, ubu atuye muri Kigali. Arubatse afite umugore n'abana babiri. Mu mbwirwaruhame ze akunze gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bw'uruhu, akagaragaza imbogamizi bahura nazo mu buzima bwa buri munsi, kandi arishimira ko bitanga umusaruro.

Mu kiganiro na inyaRwanda Tv, Dr. Hakizimana Nicodeme, yavuze ko mu byo yishimira cyane byagezweho n'umuryango yashize witwa OIPPA binyuze mu bukangurambaga bakoze ni uko amavuta yisigwa n'abafite ubumuga bw'uruhu yashyizwe kuri Mituweli, bikorohera abafite ubumuga bw'uruhu kubona aya mavuta dore ko mu busanzwe ahenze cyane aho mu kwezi umuntu umwe asabwa 45,000 Frw.

Yagize ati: "Ikintu cya mbere nishimira kuba narashinze umuryango w'abafite ubumuga bw'uruhu mu Rwanda, ni uko uyu munsi twakoze ubuvugizi amavuta arinda cancer y'uruhu akaba yarashyizwe kuri mituelle de sante".

Arakomeza ati: "Murabizi twe abantu dufite ubumuga bw'uruhu nta melanin zo mu ruhu tugira, ku buryo izuba iyo rituvuyeho iryo ari ryo ryose ritwika uruhu rwacu, urwo ruhu rugacika ibisebe, ibyo bisebe rero hari ubwo bidakira bikavamo cancer".

Yavuze ko abanyarwanda bari bashoboye kwigurira aya mavuta bari mbarwa "kuko uyu munsi aho mvugira aha agacupa umuntu yisiga mu gihe cy'ibyumweru bibiri kagera ku 22,500 Frw [ubwo ni 45,000 Frw mu kwezi], urumva ni amafaranga menshi kandi nabwo ni ukuyisiga mu maso, ku mubiri ugakoresha andi mavuta asanzwe".

Dr. Dicodeme arashimira cyane Leta yumvise ijwi rye. Ati: "Uyu munsi rero bimwe mu byo nishimira ni uko Leta y'u Rwanda yafashe umwanzuro igashyiraho itegeko rigena ko amavuta arinda cancer y'uruhu yisigwa n'abantu bafite ubumuga bw'uruhu ashyirwa ku miti y'ibanze abanyarwanda bakenera buri munsi akajya afatirwa kuri mituweli".

Yavuze ko ikindi yishimira ari uko Leta yashyizeho gahunda y'uko abafite ubumuga bw'uruhu bazajya bahabwa ibizamini bya Leta byanditse mu nyuguti nini no kongererwa iminota mu kizamini cya Leta. Ati: "Uyu munsi abantu bafite ubumuga bw'uruhu bariga bagatsinda". Ni nyuma y'uko batsindwaga mu ishuri, bamwe bakava mu ishuri kuko batabashaga kureba ibyo mwalimu yanditse.

Yagarutse kandi ku kibazo abafite ubumuga bari guhura nacyo cyane muri iyi minsi, asaba ko kuri buri bitaro by'Akarere hashyirwa umuganga wahuguwe ku bijyanye no gusuzuma cancer y'uruhu "kuko ni cyo kibazo abantu bafite ubumuga bw'uruhu bahura na cyo cyane".

Yavuze kandi ko nubwo amavuta abafite ubumuga bw'uruhu bisiga yashyizwe kuri Mituweli, haracyari imbogamizi aho hari Uturere tumwe na tumwe ayo mavuta atarageramo - ufite ubumuga bw'uruhu bamwandikira ayo mavuta akayabura mu Karere hose.

Dr. Hakizimana yagarutse ku gitabo yise "Umwami bw'Imana si ubw'amagambo" yakomoye mu 1 Abakorinto 4: 20 "Kuko ubwami bw'Imana atari ubw'amagambo, ahubwo ari ubw'imbaraga". Yavuze ko ari igitabo kigenewe abakristo bo mu matorero yose, Abanyarwanda bose ndetse by'umwihariko abavugabutumwa n'abakozi b'Imana. 

Dr. Nicodeme umaze kwandika ibitabo bitatu n'iki cya kane agiye gushyira hanze "Ubwami bw'Imana si ubw'amagambo", yavuze ko impamvu yacyanditse ni uko yifuzaga ko mu bazagisoma habonekamo abazahinduka bakava mu byaha, "ubuzima bwabo bakagwegurira Yesu Kristo", akaba ari we ubuyobora minsi yo kubaho kwabo yose.

Yakomeje agira ati: "Impamvu ya kabiri nanditse iki gitabo, nacyandikiye abavugabutumwa. Ubundi kugira ngo ube umuvugabutumwa wa nyawe ukwiye kuba ufite impamba, ukwiye kuba ufite icyo kubwira abantu. Iyo uri umuvabutumwa udafite ijambo muri wowe, uba uri guta umwanya w'abantu."

Dr. Nicodeme Hakizimana azamurika iki gitabo cye ku Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo 2025 mu muhango uzabera mu Mujyi wa Kigali kuri Hill Top Hotel i Remera kuva saa cyenda z'amanywa.

Azaba ari kumwe n'abakozi b'Imana batandukanye barimo Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye; Rt Rev. Dr Rukundo Jean Pierre Methode, Bishop wa Diyoseze ya Karongi; ndetse na Rev. Prof Viateur Ndikumana, Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibogora.

Yavuze ko iki gitabo cye kiri kuboneka hiırya no hino muri Kigali, nko ku Muryango w'Abasomyi ba Bibiliya mu Rwanda ku Kacyiru [kuri Ligue], ku iduka ricuruza ibitabo ukinjira muri Gare ya Musanze, ku Isomero Ikirezi, kuri EAR Musanze kuri Mother's Union. Yavuze ko kigura 10,000 Frw.

Dr. Hakizimana yacyebuye kandi abapasiteri bakoresha nabi amaturo, avuga ko "ubundi amaturo icyo yakabaye akoreshwa, ni ugufasha imfubyi n'abapfakazi n'abatishoboye, ni cyo Bibiliya itubwira". Ati: "Ariko ku mukristo, inshingano ya mbere afite ni ugutanga amaturo, na Pasiteri akigishwa icyo amaturo amara. Ikosa riba kuri ba bantu basaba amaturo bagamije kwigwizaho imitungo, kwishimisha,.."

Ku bijyanye n'insengero hafi ibihumbi 8 zafunzwe mu Rwanda kubera zitujuje ibisabwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) Dr. Nicodeme yashimye cyane iyi gahunda ariko asaba ko muri RGB hazashyirwamo umuntu wize Tewolojiya. Ati: "Buriya nka RGB iramutse ifite umuntu wize tewolojiya uyikoramo, ibintu byakomeza kuryoha cyane, mu minsi iri imbere twazabona abakristo bazima".

Dr. Nicodeme Hakizimana agiye kumurika igitabo yise "Ubwami bw'Imana si ubw'amagambo"

Dr. Nicodeme Hakizimana yashimiye Leta y'u Rwanda yita ku bafite ubumuga bw'uruhu

Dr. Nicodeme yasabye abavugabutumwa gushaka iki gitabo cye kuko kizabafasha cyane mu murimo w'Ivugabutumwa bakora

Dr Nicodème Hakizimana ni Founder na CEO wa OIPPA (Organisation for Integration and Promotion of People with Albinism)

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DR. NICODEME HAKIZIMANA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...