Ariko se bigenda bite iyo
igicuruzwa wigeze kwamamaza kimenyekanye ko gishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abagikoresha?.
Iki ni cyo kibazo cyongeye
gushyirwa ku meza nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, na
Polisi y’Igihugu batangaje ibikorwa byo gukurikirana abakekwaho kugira uruhare
mu itangwa ry’ibyangombwa ku nganda zikora ibiribwa n’ibinyobwa mu buryo
bunyuranyije n’amategeko.
Kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama
2026, RIB na Polisi berekanye abantu 17 barimo abakozi 10 ba Rwanda FDA,
abakozi batatu ba RSB ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu Turere twa
Gisagara na Karongi.
Abakozi b’ibigo byavuzwe
bakurikiranyweho gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, mu
gihe bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bakekwaho kuba ibyitso ku cyaha cyo
guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.
Ni muri uwo murongo w’urugamba rwo
kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.
Thierry, yahamagariye ibyamamare n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kudahagarara
ku ruhande.
Ibyamamare
byigeze kubyamamaza birasabwa gukoresha izina bifite mu kubirwanya
Mu biganiro by’ubukangurambaga,
usanga ibyamamare bifite ijambo rikomeye kurusha ubutumwa busanzwe butangwa
n’umuntu utazwi.
Umuhanzi cyangwa undi muntu uzwi
ashobora gushyira ifoto cyangwa video yamamaza igicuruzwa, abantu ibihumbi
bakayibona mu gihe gito. Bamwe bakagura icyo gicuruzwa kubera gusa ko babonye
umuntu bakunda akivuga neza.
Ni na yo mpamvu Dr. Murangira
asanga izo mbaraga zidakwiye gukoreshwa mu kwamamaza gusa, ahubwo zikwiye no
gukoreshwa mu kurinda ubuzima bw’abaturage igihe hamenyekanye ko igicuruzwa
runaka kitizewe.
Asubiza umunyamakuru wa InyaRwanda,
yavuze ko hari ibyamamare byigeze kuba “Brand Ambassadors” b’ibicuruzwa
by’inzoga ubu bivugwa ko zitujuje ubuziranenge.
Yabasabye ko, niba barakoresheje
ijambo n’izina bafite mu kwamamaza ibyo bicuruzwa, bakwiye no gukoresha izo
mbaraga mu kubwira rubanda ko ibyo bicuruzwa bitagikwiriye kunyobwa.
Ati: “(Barazamamaje) bamwe bitwa ba
‘Brand Ambassadors’, harageze ubu ngubu ko inzira baciye bamamaza ibintu byica
abantu bongera bayice, turabasabye tujyane nabo. Bongere babice bavuga ngo
rwose ‘hehe n’icyuma’.”
Kwamamaza
si cyo cyonyine: hari n’inshingano nyuma y’ubutumwa
Kwamamaza ni akazi. Umuhanzi
cyangwa icyamamare ashobora guhabwa amafaranga kugira ngo amenyekanishe
ikirango cyangwa igicuruzwa.
Ariko ku ruhande rw’umuguzi, isura
y’icyamamare iba ari nk’ingwate y’icyizere.
Iyo umuntu azwi kandi abantu
bakamwizera, ubutumwa bwe bushobora kugira ingaruka ku myitwarire
y’ababukurikira.
Ni yo mpamvu Dr. Murangira avuga ko
ibyamamare bidakwiye kugira isoni zo gusubira ku butumwa bwabyo igihe byamenye
ko ibyo byamamaje bifite ikibazo.
Ati: “Ntabwo ari igisebo pe. Tuvuge
ko babikora batabizi, ariko ubu noneho barabimenye, ubutwari bwabo rero kuri
uru rugamba nibwo dukeneye, bwa bukaka bwabo, bwa budahangarwa bwabo,
nibabukoreshe bace icyuma mu gihugu, kuko n’abo n’ababyeyi, nabo bafite abana
bararera muri iki gihugu.”
Mu gihe umuntu yari yarabwiye
abantu ati “gura iki gicuruzwa”, birumvikana ko nyuma yo kumenya ko gifite
ikibazo ashobora gutinya ko gusubira inyuma byamugira igisebo.
Ariko Dr. Murangira asanga atari
byo. Ahubwo avuga ko icy’ingenzi ari ugufasha Abanyarwanda kwibagirwa
igicuruzwa cyashoboraga kubagiraho ingaruka.
Ati: “Ntugirengo, yego urahare
wagize ubyamamaza bikanyobwa ibyo ng’ibyo turabyibagirwa, ariko Abanyarwanda
bakeneye kwibagirwa wowe wamamaje kiriya cyuma, kigomba kwibagirana mu mitwe
y’abantu usibiye inyuma ukavuga uti rwose naribeshye, Banyarwanda hehe
n’icyuma.”
Kandi ubutumwa bwabo bushobora
kugira uburemere bwihariye ku rubyiruko, kuko ari rwo rukunze gukurikira
abahanzi, abakinnyi, aba-influencers n’abandi bantu bafite amazina akomeye ku
mbuga nkoranyambaga.
Iyo icyamamare kibwiye umufana
wacyo kureka igicuruzwa runaka, ubutumwa bushobora kugera kure mu buryo
ubutumwa bw’inzego bumwe na bumwe butagera.
RIB na Polisi byashimiye abaturage
bakomeje gutanga amakuru ku hantu hakigaragara ibinyobwa bitujuje ubuziranenge,
banasaba Abanyarwanda kwirinda kubinywa.
Dr. Murangira yasabye ko ibyamamare
bitagira ipfunwe ryo kujya muri uru rugamba, kabone nubwo bamwe muri bo baba
barigeze kugira uruhare mu kwamamaza ibicuruzwa biri kuvugwaho ikibazo.
Yabibukije ko na bo ari ababyeyi, bafite abana kandi batuye muri iki gihugu. Ati: “Turabasabye, nabo iyo nzira baciye bongere bayice. Kuko ntituzajye tubabona basoroma amatunda, mu gihe cyo kubaka u Rwanda ngo tubabure.”

Umuvugizi wa RIB, Dr, Murangira B. Thierry, yibukije ibyamamare ko bakwiye kugira uruhare mu guca no kwamagana inzoga zitujuje ubuziranenge
