Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 2025, ubwo yari mu gace kazwi nka ‘Meet me Tonight’ k’igitaramo cy’urwenya cya Gen- Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali.
Mu kiganiro yatanze yibanze ku kugaragaza inshingano za RIB n’uruhare rw’uru rwego, ariko kandi anagaragaza uburyo bashyize imbere kubikumira.
Abajijwe ku ishusho y'ibyaha byiganje mu rubyiruko, Murangira yagize ati: “Reka nkubwize ukuri nta cyaha na kimwe urubyiruko rutarimo.” Ati “Byose! Cyereka iby’abashakanye, ariko n’iby’abashakanye nabyo (babirimo). “
Yavuze ko hari urubyiruko rwisanga mu byaha byo gukubita no gukomeretsa, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi. Ariko kandi ko hamwe na Rwanda Forensic Institute, iyo bafashe umuntu bamucyekaho icyaha, rimwe na rimwe bafata ibipimo kugira ngo bamenye impamvu y’iyo myitwarire.
Yanavuze ko mu rubyiruko higanjemo ibyaha byo guhererekanya amashusho y’urukozasoni. Ati “Icyo ukora cyose ujye umenya ko gifite ingaruka.”
Dr. Murangira yanavuze ku byaha abantu bakora bifashishije imbuga nkoranyambaga, ndetse n’ibyaha byo gucuruza abantu.
Yavuze ko ibyaha byo gucuruza abantu ahanini bituruka mu bushukanyi. Ati “Babashukisha akazi keza. Amashuri meza, hari n’abo bashukisha abakunzi.”
Yavuze ko “Udashishoje ushobora gusanga wacurujwe.” Dr. Murangira yanavuze ku byaba byo gusambanya abana, aho nabyo usanga mu babikora harimo n’urubyiruko.
Ati “Turabona abakobwa basambanya abana b’abahungu. Itegeko rivuga umwana, yaba umukobwa cyangwa umuhungu.”
Dr. Murangira yagiriye inama kandi urubyiruko kwirinda ibikorwa byo guhererekanya amashusho y’urukozasoni, kuko rimwe na rimwe bijya birangira nabi iyo abakundana bashwanye.
Yanavuze ku byaha by’ubushukanyi biba byifashishije Internet; ndetse n’ibindi bikorwa bitajyanye n’indangagaciro bigaragara muri bamwe.
Dr. Murangira yanavuze ku businzi bukabije bugaragara muri bamwe mu rubyiruko, ndetse anavuga ko ibikorwa bya ‘House Party’ bidakwiriye kuko haberamo ibikorwa bibi.
Dr. Murangira kandi yanagarutse ku bakorera ibyaha ku mbuga nkoranyambaga, bakifata nk'aho ntacyabaye.
Ati “Imbuga nkoranyambaga si ikirwa. Ntihazagire rero uwibeshya ngo ni urukuta rwanjye. Yego, ni urukuta rwawe ariko rugerwaho n’abantu bose.”
Umukoro ku bategura Gen-Z Comedy:
Dr. Murangira yavuze ko niba abategura Gen- Z Comedy bafite intego zo kuzagera kure bakwiye kureka ibintu bitajyanye n’indangagaciro. Ati “Hari ibintu dukwiriye kujya tureka bitajyanye n’umurongo wacu.”
Murangira yavuze ko bitumvikana kubona umuntu yatumirwa muri Gen-z Comedy agasetsa abantu, hanyuma bwacya akagaragara abantu bamutera amacupa cyangwa ‘ashwana n’indangamirwa (indaya)."
Ati “Turabikurikira byose. Iyo wicaye hano uba uri umusitari. Hari abantu baba bakureberaho.”
Yabwiye abategura ibi bitaramo gushyiraho amahame bagenderaho, agira abo akumira.
Ati “(Niba) Hanze uri umunyacyaha, ubwo ntuzigera utumirwa hano. Niba uri umuntu udafite indangagaciro hariya wirirwa ukora amafuti, umwanda wose. Iyi ‘Platform’ si iyabo.”
Murangira asoza ati “Niba mushaka kuzaba intare ni ugutandukana n’imbeba (Ni umugani.” 
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yagaragaje ko urubyiruko rugaragara mu byaha hafi ya byose
Dr. Muramgira yasabye Urubyiruko kuzibukira ibyaha, agaragaza ko ari ibintu bishoboka igihe umuntu yiyemeje guhinduka

Dr. Murangira yasabye abategura Gen-z Comedy gushyiraho amahame agenga abatumirwa, kugirango hakumirwe abirirwa mu bikorwa bidakwiye
