Dr Hilary Okello yavuze ko u Rwanda ari nk'umuturanyi utuma wifuza ababyeyi beza

Imyidagaduro - 15/10/2026 6:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Dr Hilary Okello yavuze ko u Rwanda ari nk'umuturanyi utuma wifuza ababyeyi beza

Umunyarwenya w’Umunya-Uganda, Dr Hilary Okello, yatangaje ko ateganya gusura u Rwanda mu Ukuboza 2026, nyuma yo gusangira n’abamukurikira ku rubuga rwa X igitekerezo cyatumye havuka ibiganiro bisekeje ku mibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere.

Dr Hilary Okello, uzwiho gusetsa abantu akoresheje amagambo yubakiye ku buzima busanzwe n’imibanire y’abantu, yagereranyije u Rwanda n’umuturanyi utuma abandi bifuza kuba bafite ababyeyi bita ku rugo rwabo mu buryo bukomeye.

Abinyujije kuri konti ye ya X, yagize ati: u Rwanda ni wa muturanyi utuma wifuza ko iwanyu haba ababyeyi bita cyane ku rugo rwabo.

Ubu butumwa bwakurikiwe n’igitekerezo cya Kamari Prince, wasubije Dr Hilary amubwira ko u Rwanda ari nk'abavandimwe kandi ashobora kugusura igihe icyo ari cyo cyose.

Dr Hilary Okello yasubije Kamari Prince amubwira ko azasura u Rwanda mu Kuboza.

Ibyaranze Dr Hilary Okello

Dr Hilary Okello ni umunyarwenya uzwi cyane muri Uganda, wamamaye kubera uburyo akoresha urwenya mu kugaragaza ibintu bibera mu buzima bwa buri munsi, umuco, imibanire y’abantu ndetse n’ibibazo bitandukanye bigaragara muri sosiyete.

Mu byo akunze kugarukaho harimo uburyo abantu bitwara mu muryango, mu rukundo, mu kazi no mu mibanire y’ibihugu. Uburyo bwe bwo guhuza amagambo asanzwe n’ibitekerezo bisekeje ni bumwe mu butuma akurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga.

U Rwanda rukomeje kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga

Amagambo ya Dr Hilary aje mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura ibikorwa birufasha kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane binyuze muri siporo n’ubukerarugendo.

U Rwanda rwagiranye amasezerano y’imyaka 10 na Formula 1 agamije gutegura kwakira iri rushanwa rikomeye ry’imodoka guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2030. Iri rushanwa riteganyijwe kubera ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere kuva mu 1993.

Umushinga w’iri rushanwa witwa African Grand Prix uteganyijwe kubera ku nzira yihariye izubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.

Aya masezerano afatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukomeza kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze muri siporo.

Dr Hilary Okello yavuze ko u Rwanda ari Umuturanyi utuma wifuza ababyeyi beza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...