Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26
Gashyantare 2022, kuri Expo Ground hagiye kubera igikorwa cyo gutangaza
abakobwa 20 bazavamo Miss Rwanda 2022.
Abakobwa 70 nibo banyura imbere y’akanama
nkemurampaka, hanyuma hatangazwe 20 bagomba kujya mu mwiherero ari nabo
bazavamo Miss Rwanda 2022.
Ibyo wamenya ku kanama Nkemurampaka
kagizwe n’abantu 5:
1.Ntazinda Marcel asanzwe
ari umukozi mu kigo gishinzwe guhererakanya amakuru ku myenda (Transunion
Rwanda) yahoze yitwa CRB Credit Reference Bureau.
Asanzwe afite imivugo myinshi yagiye
akora muri gahunda zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kuwa 07
Mata 2011 yavuze umuvugo witwa “Ihurizo " mu muhango wabereye kuri Stade
Amahoro, hari n’undi yakoze witwa “Imfumbyi ".
Ntazinda yanakinnye mu makinamico
nk’iyitwa “Impano n’Impamba ". Yanditse
kandi indirimbo “1/4 cy’Ikinyejana " umuhanzi Jules Sentore yasohoye umwaka
ushize.
Muri iki gihe akora ikiganiro ‘Umurage’
cyubakiye ku muco gitambuka kuri Televiziyo Rwanda.
2.Fiona Muthoni Ntarindwa:
Fiona Muthoni Ntarindwa w’imyaka 27,
afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu itangazamakuru
yakuye muri kaminuza y’u Rwanda.
Guhera mu mwaka wa 2018 yatangiye
gukorera televiziyo ya CNBC Africa ifite icyicaro mu mujyi wa Johannesburg mu
gihugu cya Afrika y'Epfo.
Ni umukobwa utewe ishema cyane no
kuba umunyafurika ndetse ajya avuga ko Afrika imuri mu maraso. Mu mabyiruka ye,
yari umukobwa ugira amatsiko kugeza n'ubu, aharanira kugira iterambere
n’ibikorwa byivugira.
Muri Kaminuza kandi, Muthoni Fiona
yari mu banyeshuri 4 bahawe buruse yo kujya gukomereza amasomo yabo muri Sueden
mu itangazamakuru.
Yitabiriye amarushanwa y’ubwiza
anyuranye, mu mwaka wa 2015 ni bwo yitabiriye bwa mbere amarushanwa ya
Nyampinga w’u Rwanda yegukanamo ikamba ry'igisonga cya 3, hanyuma mu mwaka wa
2017 yitabira irushanwa rya Miss Africa ayo yitwaye neza cyane yegukana ikamba
ry'igisonga cya mbere.
3.Dr Higiro si mushya muri Miss Rwanda
Dr Higiro Jean Pierre si ubwa mbere
yinjiye mu kanama nkemurampaka kuko yaherukaga kugaragaramo muri Miss Rwanda
2018 no mu 2020.
Uyu mugabo afite amateka yihariye mu
marushanwa y’ubwiza mu Rwanda kuko ari we wateguye bwa mbere Miss Campus 2004
muri Kaminuza y’u Rwanda.
4.Ingabire Egidie Bibio:
Ni umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, ukora ibiganiro
binyuranye ndetse akavuga n’amakuru kuri Televiziyo. Imyaka ibaye myinshi ari
mu mwuga w’itangazamakuru.
Uyu mugore akora ikiganiro cy’umuco
kuri Televiziyo y’u Rwanda. Ni we ukuriye akanama Nkemurmapaka.
Yavuze ko bitoroshye ‘kuza guhitamo
abakobwa 20 bazavamo Miss Rwanda 2022’. Avuga ko nk’akanama nkemurampaka baza
kugendera ku bwiza, ubwenge n’umuco. Avuga ko buri mukobwa yahawe amasegonda 45’
kugera ku munota umwe asubiza ibyo abajijwe n’akanama.
5. Irizabimbuto Fidele
Ni umunyamakuru umaze imyaka 10 muri
uyu mwuga, asobanura ururimi rw’amarenga kuri Televiziyo Rwanda.
Amafoto y’akanama Nkemurampaka
kagizwe n’abantu batanu bagiye kwemeza Miss Rwanda
1.Ingabire Egidie Bibio [Ni
we ukuriye akanama]
2.Judge Marcel Ntazinda
3.Dr. Jean Pierre Higiro
4.Fiona Muthoni Ntarindwa
5.Irizabimbuto Fidele