Dr. Frank Habineza yatangaje ko Opozisiyo mu Rwanda atari ukurwana cyangwa kwangiza ibyo Abanyarwanda bagezeho

Amakuru ku Rwanda - 13/04/2026 11:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Dr. Frank Habineza yatangaje ko Opozisiyo mu Rwanda atari ukurwana cyangwa kwangiza ibyo Abanyarwanda bagezeho

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda [NFPO], Dr. Frank Habineza yerekanye ko Opozisiyo mu Rwanda atari ukurwana cyangwa kwangiza ibyo abantu bagezeho biyubaka nyuma y'imyaka 32 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026 ni bwo habaye igikorwa cyo Gusoza Icyumweru cy'Icyunamo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ndetse hanibukwa abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi mubi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier; Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva n’abandi bayobozi bakuru mu nzego zitandukanye, bunamiye abanyepolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda [NFPO], Dr. Frank Habineza yavuze ko bifatanyijw b’Abanyarwanda bose Kwibuka ku nshuro ya 32 Abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: ”Kuri uyu munsi dusoza Icyumweru cy’icyunamo, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda [NFPO] twifatanyije n’Abanyarwanda bose Kwibuka ku nshuro ya 32 Abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Turibuka kandi by’umwihariko Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bazira ubwoko, bazira ibitekerezo byabo bya politike, kurwanya ikibi no kwanga akarengane.”

Yavuze ko ku munsi nk’uyu bazirikana ko ubuyobozi bubi u Rwanda rwagize ari bwo bwazanye Politike y’urwango n’amacakubiri. Ati: ”Ku munsi nk’uyu tuzirikana ko ubuyobozi bubi u Rwanda rwagize mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari bwo bwazanye politike y’urwango n’amacakubiri. Ingaruka z’iyo politike mbi ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho hishwe Abatutsi barenga Miliyoni barimo n’Aba Banya-Politike uyu munsi.”

Dr. Frank Habineza yavuze ko hashize imyaka 32 u Rwanda rugendera kuri politike y’ubwumvikane ishyira imbere ubumwe. Ati: ”Hashize imyaka 32 u Rwanda rugendera kuri politike y’ubwumvikane ishyira imbere ibiganiro bya politike, irangwa no kujya inama, koroherana no guharanira Ubumwe bw’igihugu. Abanyarwanda bose bakiyumva mu gihugu cyabo kandi bagahabwa agaciro kamwe nta vungura. Imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda twishimira ko twese tugira uruhare mu miyoborere y’u Rwanda.”.

Yerekanye ko Opozisiyo mu Rwanda atari ukurwana cyangwa kwangiza ibyo abanyarwanda bagezeho biyubaka nyuma y'imyaka 32 "tuvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi". Ati: ”Opozisiyo mu Rwanda ntabwo ari ukurwana cyangwa kwangiza ibyo abantu bagezeho biyubaka nyuka y’imyaka 32 tuvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Opozisiyo yacu ni ugutanga ibitekerezo, ni ugushaka ibisubizo ku bibazo bihari." 

Yasabye Abanyarwanda muri rusange kwamagana abashaka kongera kugarura politike y’urwango cyane cyane abiganjemo abari hanze. Yanasabye Abanyarwanda bagizwe imbohe n’abasize bakoze Jenoside gutaha.

Ati: ”Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda rirasaba Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya Congo n’ahandi ku Isi kwitandukanya n’ababagize ingwate, banga gutaha kubera ibyaha basize bakoze mu Rwanda birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi. Nibatahe kuko mu Rwanda ari amahoro.” 






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...